Papa Francis yahaye umugisha inkunga ya Ecosse igiye koherezwa mu Rwanda

Papa Francis yahaye umugisha inkunga ya Ecosse igiye koherezwa mu Rwanda

Umushumba wa Kiliziya Gatorika ku isi Papa Francis, yahaye umugisha inkunga igiye koherezwa mu Rwanda, mu rwego rwo gufasha bigendanye n’intego z’igisibo.

Ni inkunda ukunze guhabwa izina rya “Wee Box”, ubusanzwe ikusanywa mu gihe cy’igisibo ikoherezwa muri kimwe mu bihugu byatoranyijwe, biri mubihe bitoroshye, iyi ngo ikaba ari nayo mpamvu uyu mwaka bahisemo kohereza iyi nkunga mu Rwanda nk’igihugu cyitegura kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu gihe cy’igisibo abakristu Gatorika ba Ecosse bigomwa bimwe mubyo bakunda birimo, amafaranga, imyambaro, ikawa, Vino, Chocolate n’ibindi kugira ngo basangire n’abakene cyangwa abandi bari mubihe bitoroheye ubuzima bwabo.

Ikinyamakuru Crux cyanditse ko umuyobozi mukuru w’ikigega mpuzamahanga cya Kiliziya Gatolika ya Ecosse gitanga inkunga(SCIAF), Lorraine Currie yatangaje ko inkunga bakusanyije mu gisibo cy’uyu mwaka yihariye.

Ati “Hari intambara n’ibindi bikomeye biri kuba mu Isi yacu, tukabibona binyuze kuri za televiziyo. Gusa hari n’ibibazo by’abababaye n’akarengane tudakunda kumva mu bihugu bitandukanye nko mu Rwanda.”

“Ibikorwa bya SCIAF mu Rwanda bishingiye ku mpano z’abaturage ba Ecosse byibanda cyane ku gufasha abagore n’abakobwa bahuye n’ikibazo cy’ihohoterwa. Dufatanyije n’imiryango itari iya Leta ikorera mu Rwanda, dufasha abagore n’abakobwa kongera kwiyubaka, kwigirira icyizere no kubaka ejo habo heza n’imiryango yabo.”

Igisibo cy’abakirisitu Gatorika gishingiye ku migenzo itatu y’ingenzi ariyo gusenga, kwicuza ndetse no kwigomwa.

Iki kinyamakuru cya Crux kandi cyanditse ko Papa Francis yashimishijwe cyane no guha umugisha iyi nkunga ya Wee Box izoherezwa mu Rwanda.

Bamwe mu bagize icyo bavuga kuri iyi foto ya Papa ari guha umugisha iyi nkunga bavuze ko iki ari igikorwa cyiza kandi cyakabaye urugero kuri benshi kuko gutanga byongera.

Uwitwa Currie yagize ati” tanga icyo ufite kuko nta nkunga iba nto ahubwo iguhesha umugisha ukabona itandukaniro. Ndizera ko ubufasha bw’umushumba wa Kiliziya Gatorika ku isi bugiye kugira icyo bufasha kubafite umutima utanga.”

Ibikorwa byo gukusanya inkunga yo gusangira n’abakene mu gihe cy’igisibo si ibyo mu mahanga gusa, kuko no mu Rwanda biri gukorwa, aho hakusanywa, imyambaro, ibiribwa, ibikoresho by’isuku, amafaranga n’ibindi, hagamijwe gusangira n’abatabifite, ndetse bagafatanya no kwizihiza izuka rya Nyagasani ariyo Pasika kubemera bose.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x