N’ubwo tugoswe n’amakuba impande zose,mu ijuru dufite Imana-Umuhanzi Elsa Cluz

N’ubwo tugoswe n’amakuba impande zose,mu ijuru dufite Imana-Umuhanzi Elsa Cluz

Elsa Cluz uvuga ko ibihe abakriso bari kunyuramo agereranya nk’ishungurwa,ibyo ashingira ku kuba insengero nyinshi zifunze byaratumye bamwe mu bakristo basa n’abihugiyeho ndetse bamwe bakava mu byizerwa,icyakora akibutsa ko unamba ku mana muri ibyo byose itazabura kumukiza no kumurengera.Ibi ni byo yagarutseho mu ndirimbo “Azamukiza”

Ni nyuma yo gutangira urugendo nk’umuhanzi amaze kuva mu itsinda yahozemo ari na ryo yamenyekaniyemo.Elsa Cluz kuva yatangira gukora wenyine atari mu itsinda hashize umwaka umwe,akaba amaze gukoramo indirimbo zirenga 10 zirimo Si ubusa,Byari byinshi feat Vumilia Mfitimana & Yvonne Uwase,Si idini,Niwe,Aracyafite imbaraga…

Mu kiganiro na isezerano.com yavuze ko atagendera ku gihe ngo agire igikorwa ashyira ahagaragara,ahubwo ko iyo bimujemo akumva ko ari ngombwa guha igikorwa gishya abamukunda ahita abikora,atagendeye ku ngengabihe iyo ari yo yose dore ko avuga ko aba yicaranye indirimbo ze nyinshi zarangije gutunganywa.

Yongeyeho ko ku rwe ruhande yari ataratangira kwitabira ibitaramo ariko ko ubu igihe kigeze,cyane ko amaze kugira indirimbo zitari nkeya yaserukana bibaye ngombwa ko agira aho yerekeza mu ivugabutumwa.

MUHAYIMANA Elsa Claude ukoresha amazina ya Elsa Cluz mu buhanzi ni umwizera mu itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa karindwi,akaba umwe mu bahoze bagize itsinda YESU  ARAJE FAMILY CHOIR,icyakora nyuma y’imyaka 10 bakorana nk’itsinda we yaje guhitamo gukomeza wenyine,ari na byo akora kugeza ubu.

Kanda hano wumve imwe mu ndirimbo ya Elsa Cluz:

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Uwintije
Uwintije
8 days ago

Amakuba nibyago byumukiranutsi nibyishi arko uwiteka amukiza muribyose Amen

1
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x