Théo Bosebabireba ufashe inzira ijya I Burundi ati”Sincibwa intege n’imigambi ya satani kuko iyampamagaye irusha byose imbaraga”.

Théo Bosebabireba ufashe inzira ijya I Burundi ati”Sincibwa intege n’imigambi ya satani kuko iyampamagaye irusha byose imbaraga”.

Umuhanzi Théogène Uwiringiyimana bakunze kwita Théo Bosebabireba ubu yerekeje mu gihugu cy’u Burundi mu biterane azakomereza no mu Bugande akabisoreza mu Rwanda.

Yabwiye isezerano.com ko yahagurutse i Kigali saa cyenda z’ijoro kuri uyu wa gatandatu,anyura i Nairobi aho agiye mu ivugabutumwa rizamufasha gutaramira abo mu gihugu cy’u Burundi taliki 16 Kanama 2025.

Ati :”Nyuma nzitabira ikindi gitaramo kizamara iminsi itatu ahitwa i Gitega ku murwa mukuru wa Politiki. Mve mu Burundi nkomereza muri Uganda ahitwa Kamuri,igice cya Uganda cy’icyaro ariko gituyemo benshi bumva ikinyarwanda na ho mpakore ivugabutumwa. Hanyuma nzasoze nerekeza mu bindi bitaramo bizabera i Kabarondo mu burasirazuba bw’u Rwanda.

Mu gihe akomeje iri vugabutumwa ariko,ku rundi ruhande umufasha we aracyarwaye kuko kugeza ubu atarabona umuha impyiko,akaba akomeje kwitabwaho n’abaganga bamukorera Diyalize n’ubwo bitaba byoroshye ariko yizera ko Imana izagira icyo ikora,kuko ashigiye ku byo yabonye yemeza ko nta kure cyane habaho Imana itakura umuntu.

Ni no muri urwo rwego Théo Bosebabireba ashimira abakomeje kumuba hafi muri ibi bihe bamufasha kuvuza umufasha we  n’undi wese wagira icyo yifuza ku mufasha yaba agaize neza.

Kanda hano wumve indirimbo iheruka ya Théo Bosebabireba:

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x