Nyuma y’iminsi havugwa ko Riderman yaba agiye kugera ikirenge mu cya bagenzi be bahoze baririmba indirimbo z’ubutumwa busanzwe bakaza guhindura icyerecyezo bakajya mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana,uyu muhanzi yavuze ko ku ruhande rwe atari ko bimeze ahubwo ko buri wese yakabaye aharanira kubahisha Imana mu byo akora byose.
Aganira na isezerano.com yagize ati :”Njyewe ntekereza ko twese dukorera Imana,wenda n’ubwo ntavuga ko nkora Gospel ijana ku ijana ariko iyo wumvise indirimbo nk’IGICANIRO,NYIGISHA,MAMBATA,izi zose ni indirimbo zivuga ku mana.
Yongeyeho ko uwo ari we wese yakorera Imana yaba umuhanzi,umunyamakuru,umukinnyi,…ndetse ko mu byo dukora byose dukwiye gushyira imbere Imana bidasabye kuba uri Pasiteri,ahubwo ko buri umwe hagendewe ku bamukurikira yatanga ubutumwa bukabageraho kdi bukaba bwagira abo buhindura,akanahamya ko n’ubwo twakora amafuti uko yaba angana kose Imana itwitaho ititaye ku kindi ahubwo yitaye ku rukundo rwayo rutarondoreka kuri twebwe,kuko gukorera Imana bitagombera imyaka cg inshingano umuntu afite mu buzima busanzwe.
Riderman kandi yanateguje abantu ko mu minsi iri imbere hari indirimbo ye na P FLA izajya hanze na yo ikazaba ikubiyemo ubutumwa bw’Imana kandi ko hari n’izindi zizagenda zisohoka ziri muri uwo mujyo.
GATSINZI Emely wamenyekanye mu buhanzi nka RIDERMAN ni umwe mu bahanzi bazwi mu njyana ya HIP HOP hano mu Rwanda no mu karere,akaba n’umwe mu bamaze kwigwizaho abakunzi batari bacye bakunda ubutumwa abagezaho binyuze mu bihangano bye.
Harvugwa ibi mu gihe mugenzi we Meddy wahoze aririmba seculer kuri ubu yamaze gutangira kuirimba indirimbo zihimbaza Imana,ntiwakwibagirwa Alpha RWIRANGIRA,NIYO RICK… Ndetse Umuhanzi THE BEN na we akaba amaze iminsi ateguza abantu ko kuri we igihe cyo gukorera Imana cyegereje n’ubwo atarerura ngo avuge uburyo azayikoreramo.
