Abana 2 bitabye Imana, abandi 17 barakomereka ubwo haraswaga amasasu ku ishuri ryo mu mujyi wa Minneapolis muri leta ya Minnesota muri Amerika.
“FBI irimo gukora iperereza kuri iri raswa nk’igikorwa cy’iterabwoba ry’imbere mu gihugu n’icyaha cy’urwango kigambiriye abagatolika.”
Ni amagambo yatangajwe ku rubuga nkoranyambaga rwa X n’Umukuru wa FBI Kash Patel.
Bivugwa ko uwarashe yishe Umwana w’imyaka 8 n’uw’imyaka 10, yifashishije amadirishya ya Kiliziya yitwa ‘Annunciation Church’ yo muri uwo mujyi igihe abana bari bari mu misa.
Robin Westman w’imyaka 23, Polisi yemeje ko ariwe wagabye icyo gitero, ndetse nawe yahasize ubuzima azize igikomere cy’isasu yirashe ubwe.
Umushumba wa Kiliziya Gatulika kw’isi Papa Léon XIV, yamaganye icyo gikorwa, aha icyubahiro abishwe, avuga ko ababajwe cyane n’icyo gitero.
Abantu mu nzego zitandukanye bari kuza guha icyubahiro abiciwe mu gitero: