Rutahizamu wa Arsenal mu Bwongereza, Gabriel Jesus arashima Yesu, nyuma yo kuva mu mvune yamuhejeje hanze y’ikibuga hafi umwaka wose.
Ni amagambo yatangaje ubwo we n’ikipe akinira ya Arsenal bari bamaze kunyagira Aston Villa ibitego 4-1.
Mu gihe hirya no hino kw’isi bakizihiza ivuka rya Yesu Kristo (Noheli), Gabriel Jesus ati“Biragaragara neza impamvu nambaye iyi t-shati.”
“Kuko Yesu by’umwihariko yanshunguriye ubuzima kuva kw’itangiriro nkivuka, kandi no mu bihe bikomeye by’ubuzima bwanjye, nasobanukiwe ko ntacyo turi cyo tutari kumwe na Yesu. Ni yo mpamvu nshaka gusingiza izina rye.”

Gabriel Jesus watsinze igitego kimwe muri bine Arsenal yatsinze Aston Villa ku kibuga cyayo ashimangira ko Yesu abana n’abari mu bihe bikomeye.
Ati“Kuko agira uruhare runini cyane mu bihe bikomeye, none rero muri ibi bihe byiza, mu bihe by’intsinzi, nshaka gusingiza izina rye.[…] natangiye umwaka nitwara neza, icyizere cyari cyagarutse, hanyuma ku mpamvu runaka Nyagasani arampagarika, nashoboye kuhigira byinshi.”
Yakomeje ati“Ibyo nshobora kunoza nk’umuntu, nk’ikiremwamuntu. Ntekereza ko bitangaje uburyo Yesu akora mu buzima bwacu. Rimwe na rimwe ugenda wibaza, ukishidikanyaho, ariko ntuba uzi icyo kizaba ejo, cyangwa ibyo Yesu yaguteguriye.
Ni yo mpamvu mvuga nti: komeza ugende, wizere urugendo, kandi wizere Yesu.”
Gabriel Jesus ku ntsinzi ya 4-1 batsinze Aston Villa:
“Nibyiza cyane, buri gihe biragorana gukina nabo. Bafite abakinnyi beza cyane. Buri gihe baza hano bakaduhangayikisha. Hanyuma kandi byagaragaraga neza ko mu ntangiriro z’umukino bageragezaga gutinza umukino.
Buri wese yarabibonaga, ariko uzi, imitekerereze (mentalité) y’iri tsinda ni ikintu gikomeye cyane. Iri tsinda riragenda rikura, kandi uko umukino ushira undi ugakurikiraho, rirushaho gukomera. Ntekereza ko uyu munsi twatsinze kubera imitekerereze yacu.”

