Ku bantu batarashyingiranwa kuboneza urubyaro, ni uguha intebe ubusambanyi – Karidinali A. Kambanda

Ku bantu batarashyingiranwa kuboneza urubyaro, ni uguha intebe ubusambanyi – Karidinali A. Kambanda

Nyiricyubahiro Karidinali Antoni Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yavuze ko kuboneza urubyaro ku bantu batarashyingiranwa ari uguha intebe ubusambanyi.

Ibi Karidinali A. Kambanda yabitangarije mu Misa isoza Forum y’urubyiruko rwa Arkidiyosezi ya Kigali yaberaga muri Paruwasi ya Kicukiro.

Ati” Hari n’ibyateye, aho Abajene bashorwa mu busambanyi, ubundi bati hari gahunda yo kuboneza urubyaro. Ku bantu batarashyingiranwa kuboneza urubyaro, ni uguha intebe ubusambanyi.”

Umutwe w’abadepite mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda, kuwa 4 Kanama 2025, watoye itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi, ririmo ingingo yerekeye ku kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga no kwemerera abana b’imyaka 15 kwifatira ibyemezo kuri serivisi z’ubuvuzi zirimo kuboneza urubyaro.

Rubyiruko twabizeye:

Karidinali Kambanda ati“ Abatagatifu ba mbere Dufite bari urubyiruko, mubigireho.”

Akomeza ati“ Rubyiruko turabizeye, mufite ubwigenge bwo gukora igikwiye, kandi ubwigenge nyakuri ni ubwo gukora igikwiye.’’

Karidinali Kambanda yasoje ashimira urubyiruko kandi aruha inama zibufasha kurinda ubuzima bwabo nkuko Kinyamateka yabitangaje.

Ati“ Urukundo rwanyu n’ubuto bwanyu biri mu tubindi tumeneka ubusa, mugomba kwitwararika kugira ngo ubuzima bwanyu mutabusesa.’’

Nyiricyubahiro Karidinali Antoni Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x