Turazirikana kandi tugasabira Abajene bagorwa no kubona akazi bagasabwa gucumura – Karidinali A. Kambanda

Turazirikana kandi tugasabira Abajene bagorwa no kubona akazi bagasabwa gucumura – Karidinali A. Kambanda

Nyiricyubahiro Karidinali Antoni Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yavuze ko bazirikana urubyiruko rugorwa no kubona akazi bitewe nuko banze gukora ibikorwa bibashora mu ngeso mbi.

Ati“ turazirikana kandi tugasabira abajene bagorwa no kubona akazi bagasabwa gucumura kugira ngo bakabone.”

Ibi Karidinali Kambanda yabitangarije mu Misa isoza Forum y’urubyiruko rwa Arkidiyosezi ya Kigali yaberaga muri Paruwasi ya Kicukiro.

Ati“ turazirikana abakavanweho kuko basabwe n’abakoresha babo babasaba kubacumuza ku Mana, turasababira n’abagenzi babo babannyega kuko banze kwifatanya nabo mu ngeso mbi, kugendera mu kigare, mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ikigare cy’ubusambanyi, ndetse n’ubutinganyi burimo buratwugariza, ubujura bukorerwa ku ikoranabuhanga n’ibindi.’’

Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda mu nyigisho ye yavuze ko iri Huriro ry’urubyiruko ari umwanya mwiza wo kumenyana, gusabana n’Imana ndetse no gusabana hagati y’urubyiruko nkuko Kinyamateka ibitangaza.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x