Mu gihe akomeje gutegura bimwe mu bihangano bizagaragara kuri Album ye ya mbere ateganya kumurika mu mpera z’umwaka wa 2025,Gisèle IZERE yateguye igitaramo kigamije kuramya no guhimbaza Imana akazanaboneraho gusogongeza abazacyitabira bimwe mu bihangano bizaba biri kuri iyo Album.

Ni igitaramo giteganyijwe kuwa 31 Kanama 2025 guhera i saa saba z’amanywa kuri AEBR Mahoko ahitwa ku Kivoka mu karere ka Rubavu,ari na ho asanzwe asengera.

Ashimira cyane umuryango we ndetse n’itsinda bakorana badahwema kumushyigikira muri uru rugendo,akanaboneraho gusaba abakobwa bagenzi be kureka kwitinya bakagaragaza icyo bashoboye kuko hamwe no gusenga Imana igenda ica inzira bityo ibyari nk’imisozi irumbaraye ikabihindura amataba.

 Kuririmba yabitangiye akiri muto bihereye mu muryango avukamo unasanzwe urimo abandi baririmbyi n’abacuranzi aho yanaririmbaga mu ishuri ryo ku cyumweru (Sunday School) icyakora mu buryo bw’umwuga hakaba hashize igihe gito abitangiye ahereye ku ndirimbo “ABIRUSHA IMBARAGA”

 Agaruka ku butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ye yamaze gushyira ahagaragara,Gisèle IZERE yabwiye isezerano.com ko n’ubwo duhura na byinshi muri iyi si bikatugora, tudakwiye gucika intege ngo twihebe kuko dufite Imana ibirusha imbaraga.

Ati:”Ni indirimbo ihumuriza abantu,ikanahamya ububasha Kristo afite ku buzima bwacu”.Avuga kandi ko yishimiye ko iyi ndirimbo ye ya mbere yakiriwe neza,ibyamuteye imbaraga zo gukomeza kubategurira n’ibindi bihangano uko Uwiteka azakomeza kubimushoboza.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x