Kuba isi igenda ihinduka uko bwije n’uko bukeye,ni imwe mu mpamvu asanga n’umuziki wo muri Kiliziya utagakwiye gusigara inyuma,ahubwo agashimangira ko kwisanisha n’isi turimo no kugendana n’ibigezweho hitawe ku gutambutsa ubutumwa bw’umwimerere bikwiye guhabwa umwanya.
Ibi kandi ni bimwe mu byo Eric Pisco abona nk’inzira nziza yo gusigasira ubumwe bw’abemera bo mu madini n’amatorero anyuranye,ashingiye ku kuba nko mu bitaramo akora abamufasha gucuranga haba higanjemo abatabarizwa muri Kiliziya nyamara ntibibabuze gufatanya mu iyogezabutumwa.
“Asante Mungu” ni indirimbo nshya ya Eric Pisco ikubiyemo ubutumwa bwo gushimira Imana kuri byinshi idahwema kudukorera amanywa n’ijoro itabishingiye ku mpamvu iyo ari yo yose uretse gusa ko idukunda ikanatwitaho.
Mu minsi mike ishize na bwo uyu muhanzi yaherukaga gusohora indirimbo “Mungu akubaliki”,izi zikaba zimwe mu zigize Album ye ya mbere yakoze mu buryo bwa Live Recording,iyi Album ari gukoraho ikaba yose hamwe izaba igizwe n’indirimbo 15,aho agenda asohora indirimbo imwe imwe mu gihe cy’ukwezi.
Iyi ndirimbo ikaba yarakiriwe neza,ibyanamuhaye umukoro wo gukomereza muri uwo mujyo wo kugira ngo akomeze kugeza ubutumwa kure hashoboka ku buryo n’abatumva ikinyarwanda babasha kumva ubutumwa.
Eric Pisco ni umunyamuziki,umucuranzi,umuririmbyi muri Chorale de Kigali ndetse akaba n’umuhanzi ufite indirimbo ze.
Yatangiye gushyira ahagaragara indirimbo ze mu mwaka ushize wa 2024.By’umwihariko,ni umuririmbyi n’umucuranzi wa Chorale de Kigali guhera mu mwaka wa 2017.
Kanda hano wumve indirimbo nshya “Asante Mungu” ya Eric Pisco: