Nyuma y’iminsi mike abashinjwa kuba ari abarwanyi b’Abafurani (Fulani) bagabye ibitero ku midugudu ibiri ituwe cyane n’Abakirisitu muri Plateau State, Perezida wa Nigeria yasezeranyije gufata ingamba zo guhagarika ihohoterwa, mu gihe abayobozi b’amadini basabaga ubufasha mu gihe cya Pasika.
Umukirisitu umwe utaramenyekana amazina, bivugwa ko yishwe mu mudugudu wa Kwi, uherereye ku nkengero za Barkin Ladi, ku wa 1 Mata.
Umuturage wo mu mujyi wa Jos witwa Natoski Dinju yabwiye ikinyamakuru Christian Daily International–Morning Star News ku wa 1 Mata ati:
“Inshuti yanjye yo mu mudugudu wa Kwi, mu karere ka Barkin Ladi, yambwiye ko uwo mudugudu uri kugabwaho igitero ubu, kandi abaturage bawurimo bagotewe ntibashobora guhunga. Yongeyeho ko Umukirisitu umwe yishwe n’aborozi bitwaje intwaro muri uwo mudugudu.”
Undi muturage witwa Mahuel Alpha yavuze ko imidugudu ya Kwi na Heipang, na yo iherereye ku nkengero z’umujyi wa Barkin Ladi, ari yo yibasiwe n’ibyo bitero.
Ihohoterwa rimaze gukwira no mu bice byo mu majyepfo y’igihugu, kandi hagaragaye umutwe mushya w’iterabwoba witwa Lakurawa mu majyaruguru y’iburengerazuba, ufite intwaro zigezweho ndetse ugendera ku mahame akaze ya kiyisilamu y’abahezanguni, nk’uko byatangajwe na WWL.
Uyu mutwe wa Lakurawa ufitanye isano n’umutwe w’iterabwoba wa Jama’a Nusrat ul-Islam wa al-Muslimin (uzwi nka JNIM), ukomoka muri Mali, kandi ufitanye isano n’umutwe munini wa Al-Qaeda ukomeje kwagura ibikorwa byawo.