Ubushakashatsi bushya bwakozwe ku rwego rw’igihugu n’umuryango wa American Bible Society bwerekanye ko nubwo gusoma Bibiliya muri United States byagabanutse ugereranyije n’umwaka ushize, ubushake bwo kuyimenya bwo bwiyongereye cyane. Abanyamerika barenga miliyoni 9 biyongereye bagaragaza ko bashishikajwe n’ubutumwa bwa Bibiliya kuva mu 2024.
Ibi byavuye mu gice cya mbere cya raporo y’umuryango yitwa State of the Bible 2026, yasohotse ku wa 9 Mata, isesengura uko Abanyamerika babona Ibyanditswe Byera, uko bakora ibikorwa by’ukwemera n’uko bitabira amadini. Iyi raporo igaragaza ko 28% by’abantu bakuru muri Amerika bari mu cyiciro cyitwa “Movable Middle” ni ukuvuga abantu bashishikajwe na Bibiliya ariko batayinjiramo cyane kandi uyu mubare wiyongereye mu myaka ibiri ishize.
Aya makuru agaragaza impinduka ugereranyije na 2025, aho ubushakashatsi bwari bwerekanye izamuka ritunguranye mu gusoma Bibiliya, cyane cyane mu rubyiruko rw’abagabo, bituma havugwa ko hashobora kuba hari kuzamuka mu by’umwuka. Mu kiganiro Christian Daily International yagiranye na John Farquhar Plake, umuyobozi ushinzwe udushya muri uwo muryango, yavuze ko iyo mpinduka yari itunguranye. Nubwo iryo zamuka ryaje kugabanuka, ibyavuye mu bushakashatsi bwa 2026 byerekana ko hari abantu benshi bagifite ubushake bwo kumenya Bibiliya ariko bataratangira kuyikurikiza mu buryo bugaragara.
Abashakashatsi bavuga ko kwiyongera kw’icyo cyiciro cya “Movable Middle” biva ahanini ku bantu bari baratandukanye na Bibiliya mbere, aho umubare wabo wagabanutseho miliyoni 5 kuva mu 2024. Hagati aho, umubare w’Abanyamerika bafatwa nk’abari “Scripture Engaged” (bafite uruhare rugaragara mu gusoma no gukurikiza Bibiliya) ugarutse hafi kuri 17%, bingana n’uko byari bimeze mu myaka ibiri ishize.
Ibyavuye muri ubu bushakashatsi bishingiye ku iperereza ryakozwe ku bantu 2,649 bakuze bo muri United States, ryabaye hagati ya tariki ya 8 Mutarama na 27 Mutarama 2026. Ryakozwe n’ikigo cya NORC at the University of Chicago gikoresheje itsinda ryacyo ryitwa AmeriSpeak.
Nk’uko byavuzwe na Dr. Jennifer Holloran, Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru wa American Bible Society, iyi raporo igamije gufasha abayobozi b’amadini kumva neza impinduka ziri mu buryo abantu bitabira Bibiliya. Yavuze ko ibikoresho byiyongera kuri iyi raporo, birimo ibiganiro bya podcast n’ibikoresho bifasha ibikorwa by’itorero, byateguwe kugira ngo bifashe amadini kwegera abantu bafite amatsiko yo kumenya Ibyanditswe Byera.
Raporo ya State of the Bible 2026 izasohoka mu bice birindwi kugeza mu Ugushyingo, aho ibice bizakurikiraho biteganyijwe kuvuga ku ngingo zirimo uburere bw’abana, ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), ndetse n’ibibazo bijyanye n’umuhamagaro n’intego y’ubuzima.