Abakunze Makoma mu myaka irenga 20 mushonje muhishiwe

Abakunze Makoma mu myaka irenga 20 mushonje muhishiwe

Amakuru aturuka kuri Nathalie ufatwa nk’inkingi ya mwamba mw’Itsinda Makoma, yemeza ko abari barigize bose bamaze kwishyira hamwe ngo bongere gukora indirimbo zihimbaza Imana.

Mu ntangiriro za Werurwe 2025, nibwo hemejwe ko abahoze bagize Makoma bari mu biganiro hagamijwe gushakira hamwe uko babyutsa ibikorwa by’iryo tsinda ryakanyujijeho mu myaka irenga 20 ishize.

Biteganyijwe ko bazataramira bwa mbere mu gitaramo cy’isabukuru y’imyaka 25 mu muziki ku wa 24 Ukwakira 2025 i Paris (Dôme de Paris).

Itsinda Makoma rikomoka mu mujyi wa Kinshasa, RDC ariko bakuriye mu Buholandi.

Indirimbo zabo ziganjemo injyana ya Gospel, soukous, pop na R&B, nubwo bemeza ko bagiye kwibanda ku midiho igezweho muri iki gihe.

Mu mwaka w’i 1998 kugeza muri 2004, bakoze indirimbo nyinshi zatumye batumirwa mu bitaramo hirya no hino kw’isi, zinabahesha ibihembo bitandukanye.

Abagize Itsinda ni :“Nathalie, Tutala, Annie, Duma n’abandi (bose bavuka mu muryango umwe w’Abakirisitu).”

Album ya Makoma yamenyekanye cyane ni “Nzambe na Bomoyi” bashyize hanze mu mwaka w’i 2000.

Makoma bavuga ko Impinduka nshya bazanye, harimo uburyo bushya bwo kuririmba gospel butuma urubyiruko ruyikunda, by’umwihariko ku mugabane wa Afurika no mu mahanga.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x