Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa gatatu tariki 30 Nyakanga 2025, Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Uwitonze Clementine uzwi nka Tonzi yavuze ku gitabo agiye gushyira hanze.
N’igitabo avuga ko kirimo inkuru: ‘ubwigunge, agahinda gakabije, no gutenguhwa n’urukundo’, akumva ko bishobora gufasha abari mu buzima nkubwo yararimo baba babizi cyangwa batabizi.
Ati “Numvaga ngomba guheranwa n’agahinda, ariko […] Imana yambereye inkomezi n’imbaraga zo kuva mu mwijima nari ndimo. Ndashaka gufasha abandi bameze nka njye […].”
Mu gihe cya Covid, Tonzi avuga ko aribwo yabonye umwanya uhagije wo kwandika icyo gitabo yise “An Open Jail – When the World Crucifies You”.
Mu kinyarwanda bisobanuye “Igihome gifunguye: Iyo isi ikubambye ku musaraba”.
Mur’icyo gitabo, Tonzi akomoza ku byamubayeho ubwo yari afite imyaka 13 y’amavuko, ati“ Imana yaranshoboje muri urwo rugendo”.
Tonzi yatangiye umuziki muri 2003, afite album 9. Kuri ubu ari mu myiteguro yo kumurika album ya 10, azamurika kuwa 19 Nzeri 2025.