Shalom Shalom , Bavandimwe.
Uyu munsi turabasangiza ijambo ry’Imana rigamije kuduhumuriza , kudukomeza no kutwibutsa ko Imana iri kumwe natwe , n’ubwo twaba duhanganye n’ibikomeye,Reka dutegure umutima wacu twumve icyo Imana itubwira uyu munsi
Abaroma 8:28
Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye,
Abaroma 8:28 ,Ihumure: Nubwo waba uri mu rugendo rurimo agahinda, urujijo cyangwa kubura icyizere, Imana ifite umugambi. Ibintu byose n’ibinababaje ifatanya kubihinduramo ikintu cyiza, iyo uyizeye, kandi Imana ikuzirikana kurusha uko witekerezaho.
Ijambo ry’umunsi: Imana ntikurenganya, n’ubwo utabona igisubizo uyu munsi ,iracyari kumwe nawe.
Mu gihe wumvise iri jambo rigufashije ,Vuga Amen Amen .
Amen