Abayisilamu bo mu Rwanda batangiye igisibo

Abayisilamu bo mu Rwanda batangiye igisibo

Kuri uyu wa mbere tariki 11 Werurwe 2024, abayisilamu bo mu Rwanda byatangiye igisibo gitagatifu, nkuko byatangajwe n’ubuyobozi bwabo.

Binyuze mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’abayisilamu mu Rwanda, biteganyijwe ko igisibo gitangira kuri uyu wambere.

Bamwe mubayislamu baganiriye n’ikinyamakuru Isezerano.rw, bavuze ko igisibo ari umwanya mwiza wo kwiyunga n’Imana kandi ukaba n’umwanya mwiza wo gufasha no gusangira n’abashonji.

Uwera Hadjara yagize ati”igisibo gitagatifu ni umwanya twegerana n’Imana cyane, tugasaba imbabazi aho tuba tutarayibaniye neza. Mu gisibo tuba tugomba gusangira n’abashonji ndetse tukita no kumbabare.”

Salim Nsabimana nawe yagize ati” igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan tuba dusabwa gufasha abakene nubwo no mubihe bisanzwe tuba tugomba kubikora ariko aha biba ari akarusho cyane kuko burya tunizera ko iyo umunyu apfuye muri iki gihe, ntakabuza ahita ajya mu ijuru. Rero ni umwanya mwiza wo gukora ibyiza, haba kubayislamu no kubanyarwanda bose.”Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bwa Islam mu Rwanda

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x