Mr. Ibu umukinnyi wari ukomeye wa filimi zo muri Nigeria zirimo n’iyo yamenyekanyemo benshi bitaga Baby Police ndetse n’indi Mr. Ibu with 9 wives in Landon, urupfu rwe rwari rwarahanuwe mu mwaka wa 2023.
Mu masengesho yabaye mu ijoro ryo gusoza umwaka ku wa 31 Ukuboza 2023, Pasiteri wo mu itorero Grace Confirmation church worldwide, Robert Jr, yatangaje amagambo akomeye kubyamamare byo muri Nollywood birimo na Mr. Ibu.
Ubwo yarimo arasenga, Pasiteri Robert Jr yavuze ko hari abakinnyi b’ibyamamare muri Nollywood bagiye kuzitaba Imana mbere y’uko umwaka wa 2024 urangira, asaba abakristu kubasengera cyane.
Ati”ibyamamare bya Nollywood biragiye. Zack Orji aragiye, Amechi Muonagor aragiye, Mr. Ibu aragiye. Dukeneye gusengera aba bantu, ndetse no mubyo nabonye mu ibonekerwa nagize ni uburyo bazagendamo.”
Nyuma y’urupfu rwa Mr. Ibu nibwo uyu mupasiteri akaba n’umuhanuzi mu itorero Grace Confirmation church worldwide Robert Jr yapostinze agace gato muri video yafashwe mu masengesho yo gusoza umwaka agaragaza ko yari yarabihanuye nkuko yari yarahanuriye umuhanzi Davido ko agiye kwibaruka impanga.
Kuri Facebook ye ku wa Gatandatu tariki 02 Werurwe 2024, umuhanuzi Robert Jr yanditse ati”ubuhanuzi bwa 17 burujujwe. Ubuhanuzi bwatanzwe mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza umwaka ushize burasohoye, hari ubuhanuzi bukomeye kuri ubu butaka kandi Imana izafasha abantu bayo.”
Nyuma yo kubona ko ibyo yahanuye byatangiye kujya mubikorwa, benshi mu bamukurikira kuri Facebook bahise batangira kumusaba kubahanurira, ngo kuko bamubonyemo imbaraga n’ugukora kw’Imana.
Uyu yitwa Kasiemobi Obim yagize ati” ndifuza ko umpanurira.”
Janet Ezra ati” ibi ndabyibuka neza neza ubivuga…. Nyuma nibwo nabonye batangiye gupostinga urupfu rwe.”
Uwitwa Prince nawe ati” mubyukuri uri umuhanuzi, Imana izagukoresha byinshi. Niba nanjye umfitiye message wayimpa mugikari.”
Nubwo hari abashimye ubuhanuzi bwe, hari n’abandi bibajije impamvu iyi video ayizanye nyuma y’urupfu rwa Ibu banamubaza impamvu ariko gace yakase konyine muri videwo yose.
Nyuma y’urupfu rwe kandi umukobwa Mr. Ibu yareraga yagiye kumbuga nkorangambaga z’uyu mugabo by’umwihariko kuri TikTok atangira gusiba video ze zose.
Reba video y’umuhanuzi Robert Jr: