Mr.Ibu yifuje kuzicarana na Rudeboy iburyo bw’Imana

Mr.Ibu yifuje kuzicarana na Rudeboy iburyo bw’Imana

Umunyabigwi muri filimi zo muri Nigeria, Mr. Ibu, yifurije Rudeboy kuzabona ijuru ndetse amubwira ko buri gihe ndetse na buri kintu kibayeho kiba mumugambi w’Imana.

Nk’ibindi byamamare byagiye bigaragaza agahinda batewe no kubura umubyeyi muri Sinema ya Nigeria, Rudeboy wo mu itsinda Psquare yanditse agaragaza uburyo yashegeshwe bikomeye n’urupfu rw’uwamusabiye ijuru.

Usibye kugira ibyo yandika kandi, Rudeboy yashyize hanze amashusho yumvikanamo ikiganiro cyanyuma yagiranye na nyakwigendera Mr. Ibu, wabaye nk’umuhanurira cyangwa amubwira icyo amwifuriza harimo kuba bombi bazicara iburyo bw’Imana.

Ati”Rude Boy sinzi aho nabihera, ariko buri kimwe kiba ku gihe cyagenwe n’Imana, ahari igihe cyanjye cyageze. Nutajya mu ijuru, uzangaye.”

Yashimiye kandi uyu muhanzi, kubera uko yamubaye hafi mu gihe cy’uburwayi bwe, kandi ko atabona icyo amwitura uretse kumushimira.

Rudeboy ari mu bantu b’ibyamamare babanye n’uyu mugabo bakomeje kugaragaza ko bashenguwe n’urupfu rwe.

Uyu mugabo mu Ukuboza umwaka ushize yari yaciwe umuguru, akaba atabarutse ku myaka 62 y’amavuko amakuru akavuga ko asize abana 13.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x