Papa Francis yasabye ko intambara hagati ya Israel na Palestine yahagarara

Papa Francis yasabye ko intambara hagati ya Israel na Palestine yahagarara

Papa Francis yongeye kugaragara imbere y’imbaga y’abakristu, nyuma y’uko hari hashize iminsi atagaragara kubera indwara y’ibicurane yanatumye ahagarika bimwe mu bikorwa bye, birimo n’inama zagombaga kumuhuza n’abadiyakoni b’i Roma ndetse n’abandi.

Kuri iki cyumweru yongeye kugaragara mu Misa ari gutura igitambo cy’Ukarisitiya ndetse ubona ko ameze neza kandi avuga ko yari akumbuye ibihe nk’ibyo.

Mu ijwi rye wumvaga rimeze neza, uyu mushumba wa Kiliziya Gatorika ku isi ufite imyaka 87 y’amavuko yasabye amahoro n’ubwumvikane hagati ya Israel na Palestine.

Ati”buri munsi mba mfite ububabare mumutima wanjye buterwa n’intambara iri hagati ya Israel na Palestine. Ibihumbi by’abaturage bavuye mubyabo, abandi baricwa ndetse abandi barakomereka.”

Aya magambo yayatangaje ubwo yari kungoro ya Mutagatifu Petero intumwa, mu isengesho ry’indamutso ya Malaika rizwi nka Angelus. Yagaragaje ko abana bari guhura n’ibibazo biturutse kuri iyi ntambara ihanganishije ibihugu byombi kuriwe byakabaye ari ibivandimwe.

Yunzemo ati” ese koko muratekereza ko mushobora kubaka isi nziza muri ubu buryo? Ese mutekereza ko tuzagera ku mahoro? Ndabinginze ibi birahagije, reka twese tuvuge ko bihagije, intambara ihagarare.”

Mu mezi make ashize, Papa Francis yakunze kugaragaraho kutagira ubuzima buzira umuze kubera ko yafatwaga n’indwara akenshi muburyo butunguranye, ibyanatumye asubika nyinshi munama yari afite zirimo iyari kumujyana I Dubai mu mwaka ushize wa 2023 ya COP28 biturutse ku bihaha bitari bimeze neza, ndetse no mu kwa mbere kwa 2024, ntiyabashije gukomeza ijambo rye kubera ibicurane no kuba atari ameze neza.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x