Ku wa 23 Nyakanga 2025, Pasiteri Marcelo Tunasi yasezeranye imbere y’Imana i Bruxelles mu Bubiligi n’umukozi w’Imana Esther Aïcha.
Ni umuhango akoze hashize umwaka apfushije umugore we, Maman Blanche.
Ubukwe bwabo bwitabiriwe n’inshuti, abayoboke ndetse n’abakozi b’Imana bavuye imihanda yose.
Ni ubukwe bwishiniwe n’abatari bacye cyane cyane abari basanzwe bakunda uyu muvugabutumwa.
Pasiteri Marcelo yavuze ko umuntu ufite icyerekezo atagomba kumara igihe kinini ari wenyine, kandi ko kubaka urugo rukomeye ari ingenzi mu kuyobora umurimo w’Imana neza.
Ubu bombi bafatwa nk’intangarugero mu kwiyemeza no gukorera ubwami bw’Imana mu kwizera no kwiringira ejo hazaza muri Kristo Yesu.
AMAFOTO:
