N’ubwo mu ntangiriro bitari byoroshye,Umunyarwenya Senegalais umaze kumenyekana ku izina ry’Umushumba muri comedie . Avuga ko ashimira Imana aho urwenya rumaze kugera bikaba umwihariko kuri we aho kuri ubu biri kurenga kuba ibyo mu nzu ziberami bitaramo gusa,ahubwo bikaba biri kwaguka bikagera no mu nsengero hirya no hino aho akomeje kwagurira impano ye .
Mu kiganiro na isezerano.com abajijwe niba ubu buryo bw’urwenya ahuza n’ijambo ry’Imana yaba ari yo style yahisemo gukoresha mu kazi cyangwa akaba yaba yarakuriye mu muryango usenga agakomereza muri uwo mujyo,Umushumba yasubije agira ati:”Byagorana kuvuga ibyo mu kabari kandi ntarahakuriye.Njye nyuma yo kubona ko ntafite impano yo kuririmba nahisemo gukoresha impano y’urwenya kuko ari yo mfite.
Icyakora kuko numva mfite n’umuhamagaro w’ivugabutumwa mfata umwanzuro ko igihe cyose ntera urwenya hadakwiye kuburamo icyanditswe kugira ngo abo mbwira uretse guseka gusa banatahane ijambo ry’Imana n’ubwo ryaba rito ariko wenda nyuma bakaba bagira amatsiko yo gusoma Bibiliya bityo nange nkaba ntanze umusanzu wanjye nifashishije impano yanjye.”
Izina Umushumba amaze kumenyekanaho ni ryo akoresha muri comedie,ariko ubusanzwe yitwa Senegalais TUYISHIME. Avuga ko mu myaka ibiri amaze atangiye comedie ibanga ryabaye kubaha Imana,gusenga no kudacika intege,ibyo abona nk’ibyamubereye akabando gakomeje kumuherekeza kugeza n’ubu.
Uretse kugaragara mu bitaramo by’urwenya,Umushumba aranashimira Imana ko kuri ubu impano ye iri no kwagukira mu nsengero aho ajya agira amahirwe yo kugira icyo abwira abantu mu buryo bw’urwenya ariko abihuza n’ijambo ry’Imana,akemeza ko imbere ari heza ashingiye ku kuba abatarumvaga ibi mbere ubu baratangiye kubiha agaciro.