Yesu nta dini agira,abamwizera bose aduhamagarira kubana kivandimwe – Maranatha Family Choir

Yesu nta dini agira,abamwizera bose aduhamagarira kubana kivandimwe – Maranatha Family Choir

Mu gihe hamwe na hamwe usanga hari imwe mu myemerere ituma bitoroha kubona abasengera mu matorero atandukanye bisanga hamwe bakorana ivugabutumwa,Maranatha Family Choir yo ihamya ko yahisemo kuvuga ubutumwa hose itarobanuye kuko Yesu atagira idini abarizwamo.

Seleman Munyazikwiye umuyobozi wa Maranatha Family Choir aganira na isezerano.com yavuze ko bo mu myumvire n’imyemerere yabo nta na hamwe batakwerekeza mu gihe baba bahabona amahirwe yo kuhavuga ubutumwa bwiza bitewe n’uko ubutumwa ari ubwa buri wese hatarebwe ku idini cyangwa se itorero abarizwamo.

Yongeraho ko ibi ari ibintu basanzwe bakora dore ko bamaze kuririmba mu zindi nsengero zitari iz’Abadiventiste zirimo Zion Temple,Noble Family Church,Women Foundation,EPR,kwa Pastor Sosthène n’ahandi.

Impamvu nyamukuru y’iri vugabutumwa ritagira imipaka ngo ni uko kuri bo Yesu ataje kuturemamo ibice ahubwo nta dini agira akunda kurusha indi.

Bakibutsa ko ari we mahoro y’abamwizera kandi yabahinduriye kuba umwe akaba ari muri urwo rwego abamwizera bose ari abavandimwe kabone n’iyo baba bafite imyumvire itandukanye,na cyane ko n’abavandimwe babyarwa n’umubyeyi umwe bataba bafite imyumvire imwe ariko ntibibabuze kubana mu mahoro,ubworoherane n’ubwuzuzanye.

Maranatha Family Choir ni itsinda rigizwe n’abaririmbyi babarizwa mu matorero y’abadiventiste b’umunsi wa karindwi (bijyanye n’aho buri wese atuye),yatangiriye mu ishuri rya APACE.Nyuma y’ubuzima bw’ishuri n’ubwo buri umwe yari agiye mu buzima busanzwe batakiri hamwe umunsi ku wundi,baraganiriye basanga ari ngombwa ko bakomeza kujya bahurira hamwe mubikorwa bitandukanye.

Bavuga ko ibanga ribashoboza ibi nta rindi uretse kuba bakunda ibyo bakora dore ko bemeza ko byoroshye rwose ko umuntu yasiga ikimwirukansa ariko akaba atasiga ikimwirukamo.

Zimwe mu ndirimbo zabo zamenyekanye zaba iza cyera n’iz’ubu zirimo Nzajya ngusingiza Yesu,Bamalaika bafatanyije na Tonzi,Narahinduse bahuriyemo na Nel Ngabo na John B.Singleton,He blessed my life,Nyigisha bahuriyemo na Butera Knowless,…iyo baheruka ni iyitwa “Irasubiza” izi zose zikaba ziboneka ku mbuga zose zisangwaho imiziki wanditse Maranatha Family Choir.

Mu minsi ya vuba baranategura gushyira ahagaragara indirimbo “Shimwa” bakoranye na David Nduwimana ukomoka i Burundi ariko kuri ubu akaba aba muri Australia.

Amakuru agera kuri isezerano.com avuga ko iyi ndirimbo yamaze gukorwa haba mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho akaba yaramaze gufatwa kuri ubu ari gutunganywa ku buryo mu gihe cya vuba abakunzi babo bazabasha kuyumva.

 

UMVA INDIRIMBO ZABO:

 

 

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x