Ni mu giterane cy’ivugabutumwa cyateguwe n’itorero Zion Temple Celebration Center Rubavu,hisunzwe icyanditswe kiri muri Yesaya 60:1 hagira hati:”Byuka urabagirane kuko umucyo wawe uje, kandi ubwiza bw’Uwiteka bukaba bukurasiye”.
Cyatangiye kuwa kabiri taliki 15 kugeza kuri 20 Nyakanga,aho abaririmbyi barimo Asaph Worship Team Rubavu,Elie Bahati n’itsinda True Promises bari bategerejwe na benshi.
True Promises Ministries yitabiriye ku wa gatandatu no ku cyumweru hasozwa igiterane yaririmbye igendana ijambo ku rindi n’imbaga y’abitabiriye zimwe mu ndirimbo nka Kumenya umukiza,Uri uwera,Tuzaririmba,Hozanna,Nzamutegereza,… kugeza ubwo ibihe byiza byari bihari bitatumye hari umenya ko ijoro riguye,cyane ko bose wabonaga bagifite inyota yo gukomeza gufatanya n’iri tsinda kuramya no guhimbaza Imana.
Umwe mu bitabiriye igitaramo witwa Claude Mahoro yabwiye isezerano.com ati:”amasaha ni yo atuvangiye twe twumvaga batataha!” Uwitwa Christiane Mwiza we yagize ati:”biragoye gusobanura uko niyumva kuko nabonye True Promises Ministries nari nsanzwe nkunda ariko ntarayibona,none amasaha atumye bataha,buriyanzongera mbabone,…”
Ndayishimiye Trésor ashinzwe umuziki n’amajwi muri iri tsinda,we yatubwiye ko ibihe nk’ibi bibatera ubwoba bagasaba Imana gukomeza kubaha guca bugufi no kurushaho gusenga cyane ngo ubutumwa Imana inyuza muri bo bugumye kurushaho kugera kure hashoboboka.
Iki giterane cyashyizweho akadomo kuri iki cyumweru ahagana i saa moya n’iminota 10 z’umugoroba. Uretse aba baririmbyi,ni igiterane cyaragaragayemo abavugabutumwa barimo Bishop Félix Gakunde,Bishop Deborah Musoni Ev.Nyirapasika Vestine,Ev.Mukatete Joseline,…
True Promises ni itsinda ryatangiye muri 2005 gusa riza gutangira kumenyekana muri za 2009 kuri ubu rikaba rimaze kwaguka kuko ubu rimaze kugaba amashami arimo iryo muri Kenya,Ubwongereza,Australie,USA n’ahandi kandi kuri ubu bakaba batangaza ko bagihishiye byinshi abakunda ibikorwa byabo.