Icyitegererezo cyanjye mu muziki uhimbaza Imana ni Israel Mbonyi- Umuhanzi Karamuzi Fred

Icyitegererezo cyanjye mu muziki uhimbaza Imana ni Israel Mbonyi- Umuhanzi Karamuzi Fred

KARAMUZI Fred  yavukiye mu karere ka Nyagatare gusa we n’umuryango we bakaba barimukiye mu karere ka Kayonza/Buhabwa mu mwaka wa 2017,avuga ko yakunze kuririmba akiri muto bikaza kuba akarusho ubwo yabatizwaga akakira Yesu nk’Umwami n’umukiza w’ubugingo bwe.

Avuga ko yishimira ko muri uyu mwaka wa 2025 ari bwo yakabije inzozi yari amaranye igihe,ubwo yashyiraga ahagaragara indirimbo ye ya mbere yise “INZIRA NANYUZE” aho yanyuzwe no kubona abantu bayakiriye neza bakanayimuhaho ibitekerezo byinshi bimushyigikira,kimwe mu byamuhaye umukoro wo gukomeza ubudahagara.

Muri iyi ndirimbo asobanura ko ari inzira yavugaga ari iy’agakiza  kandi aticuza kuba yarayihisemo,ari na ho ahera ashishikariza buri wese guhitamo kunyura iyi nzira kuko nta gihombo uwayihisemo yahuriramo na cyo.

Ni indirimbo yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Martin MUGISHA naho amashusho akorwa na KARENZO.

Kuri ubu yahisemo gukoresha izina Freddy mu buhanzi,asengera muri Pefa Church Kinyinya mu mujyi wa Kigali,akaba avuga ko nyuma y’iyi ndirimbo ye ya mbere ubu yitegura guha abakunzi be indi ndirimbo ya kabiri mu mezi macye ari imbere.

Abajijwe n’ikinyamakuru Isezerano.com bamwe mu bamubanjirije afataho icyitegererezo yagize ati:”Mu Rwanda abahanzi bose bashoboye ndabakurikira  nkanabakunda ariko by’umwihariko Israel Mbonyi kuko ari umuhanga mu byo akora kandi ni umunyempano bidashidikanywaho”.

Freddy ashimangira ko akataje mu gukorera Imana akongeraho ko uko izamushoboza atazigera yicisha irungu abakomeje kumwereka ko banyuzwe n’ubutumwa Imana yamunyujijemo.

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Mucyo
Mucyo
20 days ago

Twabikuz cn ♥️

1
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x