NIYONGIRA Aimé Lewis ni umwizera mu itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa karindwi,itorero rya Galilaya mu ntara y’ivugabutumwa ya Kibuye. Avuga ko yatangiriye muri Chorales zirimo iyitwa Abungeri (akinabarizwamo magingo aya).Yatangiye gukora indirimbo ze bwite muri 2020 mu bihe isi yari yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19 ubwo yaheraga ku ndirimbo yise Ndarambiwe.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru I sezerano.com yatangaje ko agikora indirimbo ye ya mbere atateganyaga kuba umuhanzi ariko ibitekerezo yakiriye nyuma byamweretse ko adakwiye guhagarara cyangwa se gucika intege,na cyane ko yahise atangira kubona ubutumire butari bucye bwo kwitabira ibitaramo hirya no hino mu gihugu,ibyamuteye imbaraga zo gukomerezaho no gukora bindi bihangano muri studio kugeza ubu, ndetse akaba akomeje.
Magingo aya Aimé Lewis aravuga ko imyiteguro y’igitaramo WAKUNZWE RWINSHI CONCERT PART 2 azamurikiramo umuzingo we wa mbere,iki gitaramo kikaba giteganyijwe taliki 09 Kanama 2025 guhera ku isaha y’i saa munani ku itorero rya Galilaya.
Ni umuzingo uzaba ugizwe n’indirimbo 10 harimo izamaze gusohoka ndetse n’izindi zizasohoka ku munsi nyir’izina wo kumurika uyu muzingo yitiriye imwe mu ndirimbo ze yakunzwe cyane WAKUNZWE RWINSHI,aho aba yibutsa abantu urukundo rwinshi Yesu yabakunze bigatuma asiga icyubahiro mu ijuru akamanurwa no kubacungura.
Muri iki gitaramo Aimé Lewis azaba ari kumwe n’amakorali arimo The way of hope(Remera SDA),Balton Singers(Muhima SDA),New Hope Choir(Galilaya SDA),Abungeri Family Choir(Galilaya SDA),…
Yongeraho ko mu ndirimbo aririmba yibanda cyane ku butumwa ariko na none atibagiwe n’umuziki ugezweho unajyanye n’igihe cyane ko asanga bikwiye kugendana n’igihe cyakora hatabayeho gutakaza umwimerere.
Muri iki kiganiro yasoje ashishikariza abantu kumva ubutumwa bwiza bukubiye mu bihangano bye anaboneraho kurarikira abantu kuzaza kwifatanya na we mu gitaramo,no gukomeza kumushyigikira muri uru rugendo. Nyura hano ubashe kumva
Indirimbo Wakunzwe rwinshi ya Aimé Lewis :