Yitwa Bruce Mfuranzima, yamenyekanye nka G-Bruce The Teacher mu ndirimbo zitandukanye z’ubutumwa busanzwe. N’ubwo yari amaze iminsi asa n’ucecetse ubu aravuga ko agarukanye imbaraga mu bikorwa byinshi kandi bidahagarara akaba asigaye akoresha G-Bruce Mentola nk’izina ry’ubuhanzi.
Mu ndirimbo zigera kuri eshatu agarukanye, ikinyamakuru isezerano.com cyamenye ko harimo n’indirimbo [JE SUIS DETERMINE],aho yatangarije itangazamakuru ryacu ko iyi n’izindi zamaze gusohoka zikaba ziri gucurangwa ku bitangazamakuru bimwe na bimwe mu gihe yitegura kuzishyira ku mbuga zumvirwaho umuziki.
Mu magambo ye ati:”Ubutumwa nashatse gutanga muri iyi ndirimbo ni uko nashatse kuvuga ko namaze kwiyemeza gushakashaka no gukurikira inzira inganisha ku gukorera Uwandemye kandi intwaro yo kwizera nahetse kuva cyera ndacyayihetse ndetse nkomeje urugendo”.
Yongeyeho ko izi ndirimbo nshya yashatse ko zibanza kujya mu itangazamakuru kuko abahanzi benshi bamaze kwiringira cyane imbuga nkoranyambaga nyamara bakibagirwa iwabo wa mbeho ari ryo tangazamakuru gakondo!Ni muri urwo rweo yahisemo kubanza kuzigeza iwabo wa mbeho. [RADIO AND TVs] ubundi abamukunda bakazabona ibyo bamaze gukunda,bigakomeza gusakara.
Uyu musore uretse kuririmba ni n’umwe mu bahanga mu gutunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi,mu bikoresho acuranga hakaba harimo Piano na Guitar.
Bruce Mfuranzima watangiriye mu rusengero si ubwa mbere asohoye indirimbo aririmbira Imana kuko no mu myaka yashize yasohoye izirimo iyitwa Ingoma 1000 ndetse na Vitamine ya Yesu n’ubwo bitewe n’uko iterambere mu ikoranabuhanga ryari rikiri hasi zitigeze zishyirwa ku mbuga nkoranyambaga.
Ashimangira ko n’ubwo aririmba indirimbo z’ubutumwa busanzwe ahora azirikana ko aho ageze n’ibyo agezeho byose abikesha Uhoraho we ukimutije umwuka ahumeka.