Niyo Bosco asobanuye byinshi mu muziki wacu –Alicia na Germaine

Niyo Bosco asobanuye byinshi mu muziki wacu –Alicia na Germaine

UFITIMANA Alicia na UFITIMANA Germaine Bagaragaje ko   Ubufatanye na Niyo Bosco bwabateye imbaraga binaturutse ku bitekerezo bagiye bakira nyuma y’uko iyi ndirimbo isohotse.

Amazina yabo ni Ufitimana Alicia na Ufitimana  Germaine bakaba bagize itsinda Alicia na Germaine.Ni abavandimwe babiri basengera muri ADEPR itorero rya Ruhangiro umurenge wa Rugerero mu karere ka RUBAVU.

Alicia ni we mukuru akaba yiga muri kaminuza nkuru y’u Rwanda ishami rya Huye aho yiga ibijyanye n’ ubuvuzi rusange no kubaga naho Germaine akaba ari we muto yiga ibijyanye n’indimi n’ubuvanganzo aho asoje umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye muri Ecole des lettres de Gatovu(Nyabihu)

Mu gihe cy’umwaka umwe bamaze batangiye itsinda ryabo bamaze gukora indirimbo zirimo Urufatiro , Rugaba, wa mugabo ,Ihumure na Uriyo . Baganira n’ikinyamakuru  Isezerano.com bavuze ko indirimbo [Uriyo]  yanditswe na Niyo Bosco   akanabafasha bikomeye muri studio kugeza uko yasohotse igakundwa n’abatari bacye.

Alicia & Germaine bavuga ko ubufatanye na Niyo Bosco bwabateye imbaraga binaturutse ku bitekerezo bagiye bakira nyuma y’uko iyi ndirimbo isohotse.

Germaine yavuze ko icyo ahora yibuka ari ukuntu Niyo Bosco yabasetsaga kandi  ko atatuma urambirwa muri gukorana. Ku ruhande rwa Alicia we yadutangarije ko yanyuzwe no kuba Niyo Bosco yarabahaye igihe bakamarana umwanya uhagije ndetse hakiyongeraho n’ikirungo mu byo bari basanzwe bakora.

Abajijwe niba kwandikirwa indirimbo bitahindura umwimerere wabo,Alicia yavuze ko Niyo Bosco mu kwandika kwe yibanda kuri Bibiliya kandi na bo ari yo bubakiraho byose,ibi bikaba ku ruhande  bitaba imbogamizi.

Si bo bambere bafashijwe na Niyo Bosco kwandika indirimbo kuko uyu musore amaze gufasha abatari bacye barimo itsinda rya Vestine & Dorcas n’abandi ndetse n’ize ubwe zirimo iyo yahereyeho yitwa Ubigenza Ute, tutibagiwe n’iyo aheruka yise Daddy God nayo ikomeje gukundwa cyane.

Mu kwezi kwa gatanu muri uyu mwaka wa 2025, kandi baherutse kwegukana Award muri Rubavu Music Award Talent Detection aho begukanye umwanya wa Best Gospel Artist bimwe mu byabateye imbaraga bakarushaho kugira icyizere ko n’ahatari aha bazahagera.

Muri gahunda bafite bavuga ko mbere y’uko uyu mwaka urangira bateganya kuba basohoye indirimbo eshatu(3) hanyuma umwaka utaha bakazatangira gutekereza cyane ku bitaramo haba ibyo bitegurira ubwabo ndetse n’ibyo batumirwamo.

Alicia & Germaine bashimira abakunda impano yabo badahwema kubashyigikira no kubaha ibitekerezo bakanashimira kandi ababyeyi babo badahwema kubaba hafi no kubashyigikira haba mu burere bwabo bwa buri munsi ndetse no gushyigikira impano zabo.

Nyura hano wumve indirimbo:

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x