“Muri ibi bihe bikomereye umutima, twihanganishije umuryango we wose, Umushumba Emma n’abana asize.
Imana imuhe iruhukiro ridashira kandi ikomeze mwe mwese muri guca muri ibi bihe bikomeye.”
Aya ni amagambo y’Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza.
Umushumba Mukuru w’Itorero rya Zion Temple ku isi, Intumwa y’Imana (Apostle) Dr Paul Gitwaza yunamiye, Beatrice Gberekpe witabye Imana afite myaka 57, uyu akaba ari umufasha w’Umushumba Emmanuel Gberekpe.
Gitwaza mu butumwa yatambukije ku.mbuga nkiranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 3 Gashyantare 2025 yavuze ko Beatrice Gberekpe yababereye umugisha ubwo yari akiri mu buzima.
Ati“ Yatubereye umugisha ukomeye mu murimo w’Ijambo ry’ukuri na Zion Temple Celebration Center. Urukundo, urugwiro, umurava n’indangaciro ze ntabwo tuzabyibagirwa.”
Mu bihe bitoroshye yakoreye Imana:
Apostle Paul Gitwaza yavuze ko nyakwigendera atahwemye kuza mu nzu y’Imana, nubwo rimwe na rimwe umubiri utari worohewe.
“Mu bihe bigoye umubiri we, ntiyahwemye kuza mu nzu y’Imana gushima no gukora umurimo. Ntidushidikanya ko ubu aruhukiye aheza kwa Data.”