Umushumba Mukuru wa Noble Family Church na Women Foundation Ministries, Apostle Mignonne A. Kabera, avuga ko itorero ryo mu gihe cya none riri gupfa ribitewe no kwigararaho.
Ati“ Kwihagararaho (Defensive mechanism), byishe itorero. Ni ukuvuga ngo niba bambwiye ibi ngibi ngiye guhindura itorero. Hindura itorero, ariko aho uzajya hose Yesu ahora ari umwe […], ni ubwami bumwe. Dukeneye Yesu Kristo.”
Apostle Mignonne yasabye abantu kujya bihana ibyaha byabo, aho kubishakira impamvu, kubyirengagiza no kubyireguraho imbere y’Imana.
Ati“ Ikintu cya mbere Imana ishaka mw’Itorero ni umutima wihana, ni umutima utari uwo kurenzaho. Twe gufata ibyaha ngo tubirenzeho amapantaro[…]”
Dawidi na Helode na Helodiya:
Yatanze urugero rw’Umwami wabayeho muri Isiraheli (Dawidi), Helode n’umugore we Helodiya “ Dawidi yarasambanye, arica, kuko yicishije uriya. Ariko uyu mugabo yarafite umutima wihana.
Yakoze ibyaha, ariko yaragarutse. Ntabwo yicishije Natani (Umuhanuzi Imana yari yamutumyeho), kuko yamuvumbuye. Ariko Helode n’umugore we Helodiya, Yohana Umubatiza abarondoye baramwishe bamukata igihanga.”
Ariko Dawidi yari umwami, yari afite ubushobozi bwo kwica Natani […] ariko aravuga ati “‘ Mana we ntunkureho, ntunkureho umwuka wera Mwami’,‘ ntunkureho kunezezwa n’agakiza Mana’, ungarukeho Mana.”