“Abagore bayobora neza kuturusha”- Papa Francis avuga ku mugore uzayobora i Vatican

“Abagore bayobora neza kuturusha”- Papa Francis avuga ku mugore uzayobora i Vatican

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yemeje ko umujyi wa Vatican uzaba ufite umuyobozi mushya kuva muri Werurwe, aho azaba ari umubikira.

Vatican News itangaza ko Umubikira (Sr) Raffaella Petrini ariwe wemejwe nk’umuyobozi mukuru wa Vatican, ibyo bikamugira umugore wa kabiri uhawe inshingano zikomeye mu buyobozi bwa Vatican, nyuma ya Sr. Simona Brambilla wagizwe umuyobozi mukuru ushinzwe Dikasteri y’ubuzima bwera.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, ati: “Imirimo y’abagore muri Curia yateye imbere buhoro ariko neza. Ubu dufite benshi.”

Ku rutonde rw’inshingano zahawe abagore muri Vatikani, yongeyeho ati:“ muri Werurwe, umubikira niwe uzaba umuyobozi mukuru wa Vatican […] Abagore bayobora neza kuturusha”.

Papa Francis yamaze impungenge abantu babonye ukuboko kwe kwakomeretse mu gihe gishize, avuga ko gukira “Bigenda neza.”

Raffaella Petrini uzayobora Vatican mu mezi abiri ar’imbere
“Abagore bayobora neza kuturusha”- Papa Francis avuga ku mugore uzayobora i Vatican
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x