Umushumba Mukuru w’Itorero rya Zion Temple ku isi, Intumwa y’Imana Dr (Apostle) Dr Paul Gitwaza arahamagarira abantu gukora ibikorwa by’ubutwari.
Gitwaza asaba abantu gukora igikorwa cy’ubutwari gikomoka mu kwizera ‘Ndaguhamagarira gukora igikorwa cy’ubutwari gikomoka mu kwizera kwawe.’
Intumwa y’Imana Dr (Apostle) Dr Paul Gitwaza yasabye abantu kuva aho bumva baguwe neza, bagafasha abandi batirebyeho.
Ati“ Tera intambwe usohoke uve ahantu wumva uguwe neza ufashe abandi mu nzira yo kutikunda no kwirebaho gusa. Kuva Yesu yaragukijije, ese ni iki urimo gukora ngo ukize abandi?”
Yasabye abantu kuba nka Benaya:
Yifashishije ijambo ry’Imana riri mu 1 Ingoma 27:6, 2 Samweli 23:20-23, Intumwa y’Imana Dr (Apostle) Dr Paul Gitwaza yasabye abantu gukoresha kwizera kwabo mu gukora ibikorwa by’ubutwari.
Ati “Ese urimo gukoresha kwizera kwawe mu gukora ibikorwa by’ubutwari? Hagarara ugire izina mu bakomeye nka Benaya, wari ukomeye muri barya mirongo itatu ba Dawidi kandi ari hejuru yabo.”