Umwe mu baririmbyi b’indirimbo zaririmbiwe Imana ‘Ishimwe Vestine’ yasezeranye mu mategeko n’umusore yihebeye Ouedraogo Idrissa ukomoka muri Burkina Faso.
Nyuma y’amasaga macye bavuye guserana mu murenge, Ishimwe Vestine yavuze urudashira akunda umugabo we bitegura gukomezanya urugendo rw’ubuzima.
Ati“ Ndi umunyamahirwe bihagije kugira umuntu nkawe mu buzima bwanjye. Umpa impamvu ibihumbi zo kumwenyura buri munsi.
Uri uw’agaciro gahambaye, kugukunda nicyo kintu cyonyine giha ubuzima bwanjye kuba ubw’agaciro.”
Gusezerana mu mategeko kwabereye mu Murenge wa Kinyinya tariki 15 Mutarama 2025 mu masaha y’umugoroba.
Vestine na Ouedraogo Idrissa bari baherekejwe n’abo mu miryango yabo ndetse n’inshuti zabo za hafi.
Kamikazi Dorcas, Irene Murindahabi ureberera inyungu z’itsinda rya Vestine na Dorcas bari baje guhamya isezerano rya Vestine na Idrissa.
Kamikazi Dorcas na Ishimwe Vestine bamenyekanye mu ndirimbo zaririmbiwe Imana zitandukanye zirimo ‘Nahawe ijambo, Simpagarara, Adonai, Ihema’ n’izindi.
AMAFOTO: