Umushumba Mukuru wa Noble Family Church na Women Foundation Ministries, Apostle Mignone Kabera, yavuze ko ububyutse aho bugiye kuza bubanzirizwa n’inzara.
Ibi yabigatutseho ubwo yabwirizaga mu masengesho yo gusenga no kwiyiriza ubusa azamara iminsi 21 ‘21 days of Prayer and Fasting’.
“Reka mbabwire Inzara ni ikintu cya mbere kibanziriza ububyutse. Gusonza n’ikimenyetso cy’uko Yesu agiye gukora”
Apostle Mignone Kabera yasabye abantu kugira inzara ijyana n’uburakari bwera.
“Hari inzara ugira ukumva uravuze ngo ntabwo dushaka kubaho gutya. Ntushobora kuza kurara hano mu rusengero usengera itorero inzara yawe itarimo uburakari bwera […].
“Gira morale Imana irashaka kugukoresha […], dushobora kuba tutarabona ububyutse, ariko kubona urubyiruko rungana gutya ( atunga urutoki mu mbaga y’abitabiriye amasengesho ) n’ikimenyetso cy’ububyutse.”