Mu karere ka Kayonza ku cyumweru tariki 5 Mutarama 2025 habereye amasengesho “Kayonza Prayer Breakfast” afite insanganyamatsiko igira iti “Ubuyobozi bushyira umuturage ku isonga; Umuryango utekanye kandi ushoboye”
Yitabiriwe n’Abagize ihuriro ry’amadini n’amatorero akorera mu Karere ka Kayonza, abayobozi ku nzago za leta, abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage.
Mw’ijambo rye, aha ikaze abitabiriye aya masengesho, umuyobozi w’Akarere ka Kayonza John Bosco Nyemazi yashimye imikorere n’imikoranire yaranze inzego zose, bigatuma habaho guteza imbere abaturage.
Yagaragaje kandi uruhare rw’abayobozi mu gukemura ibibazo by’imiryango.
“Niba twiyemeje, dushobora guhindura imiryango kandi tugakemura ibibazo nk’ubugizi bwa nabi, ibiyobyabwenge, ndetse n’abata ishuri.”
Yashimiye abitabiriye aya masengesho bose ngo bashime Imana bari hamwe.
Guverineri w’intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa, yashimangiye uruhare rw’imyizerere mu bayobozi mu kubaka imiryango ihamye.
“Ubutumwa bwacu bugomba guhuza n’ibikorwa byacu”.
Yasabye ko hajyaho ingamba zihamye zo guharanira indangagaciro z’u Rwanda no gushyira imbere imibereho myiza y’abaturage.