Sr Karola Mukamazimpaka, wabaye umunyarwandakazi wa mbere winjiye mu muryango w’Ababikira b’Ababerinaridine ( Bernardine Sisters ), yitabye Imana kuwa 23 Ukuboza 2024.
Amakuru y’urupfu rwa Nyakwigendera yamenyekanye kuri uyu wa kane tariki 26 Ukuboza 2024.
Umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma no kumusabira uteganyijwe kuri uyu wa gatanu tariki 27 Ukuboza 2024, i Kigali mu rugo rukuru rw’Ababerinaridine.
Sr Karola Mukamazimpaka yitanye Imana afite imyaka 93 y’amavuko.
Mama Karola nkuko bakunze kumwita, yinjiye mu muryango w’aba Berinaridine mu mwaka w’i 1957.