Benshi mu bakinnyi ba ruhago kw’isi bahawe ikiruhuko ku munsi isi yibukaho ivuka rya Yesu Kristo.
Si abakina ruhago (football) gusa bashyize hanze amafoto bishimana na bamwe mu miryango yabo ndetse n’inshuti.
Hari abatabashije kujya mu bihugu bakomokamo ngo bizihize ivuka rya Yesu Kristo waje gucungura abantu, kuko imikino ya shampiyona bakinamo igomba gusubukurwa kuri uyu wa kane tariki 26 Ukuboza 2024 ‘Boxing Day’.
Abatoza, Abakinnyi ndetse n’abanyamakuru bakanyujijeho mu mikino itandukanye baryohewe no kwizihiza umunsi mukuru isi yose zibuka ivuka rya Yesu Kristo ( Noheli).
Si abakinnyi b’Abakirisitu gusa bifotozanyije n’imiryango yabo bizihiza ivuka rya Yezu Kirisitu, ahubwo na bamwe mu bakinnyi b’Abayisilamu basangije abakunzi babo ku mbuga nkoranyambaga uko bizihije Noheli.
AMAFOTO:
Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Portugal na Al-Nassr yo muri Arabie Saoudite, Cristiano Ronaldo w’imyaka 39 ati “Igice cyingenzi cya Noheri”.
Yari kumwe n’umugore we Georgina Rodriguez, n’abana babo.
Mohamed Salah

Moises Caicedo
Usain Bolt
Ari kumwe n’abana be ndetse n’umugore we , uyu wabaye umukinnyi ukomeye mu gusiganwa ku maguru ati‘ Noheri nziza kuva kuri twe kugeza kuri mwe mwese’.
Uyu munya-Jamaica aracyihariye agahigo ko kwiruka metero 100 na 200 mu gihe gito.
Bolt yaciye agahigo ko kwiruka metero 100 mu masegonda icyenda n’ibyijana 69, mu mikino olympique yabereye Beijing mu Bushinwa mu mwaka wa 2008. Metero 200 yazirutse mu masegonda 19 n’ibyijana 19.
Neymar Junior
Endrick
Eder Militao
Luis Suarez
Jamal Musiala
Emi Martinez
Diogo Jota
Fede Valverde
Marc Cucurella
Alejandro Garnacho
Raphinha
Robert Lewandowski
Victor Moses
Casemiro
Luka Modric
Lionel Messi
Enzo Fernandez