Apôtre Yongwe ubusanzwe witwa Harelimana Joseph ubwo yari mu iburanishwa ryabaye kuri uyu wa kabiri tariki 27 Gashyantare 2024, yatakambiye urukiko arusaba kugabanyirizwa ibihano ndetse yerekana ko aho afungiye muri gereza yahibiwe bibiliya.
Ati” ibitumye mpagarara aha ni ibyaha nkurikiranweho kandi nkaba niteguye kubihindura, ndetse ibindi nzabibaza Bibiliya nubwo bayinyibiye aho mfungiwe, buriya habayo abantu beza n’abandi babi.”
Yongwe kandi yatakambiye urukiko asaba ko rwamugabanyiriza ibihano cyangwa agasubikirwa kubera ko afite abana babuze uko bajya ku ishuri kuko ariwe wabishyuriraga ndetse akaba afite n’umusaza n’umukecuru bari mu kigero cy’imyaka 90 kandi bose bakaba munshingano ze.
Itegeko ritaganya ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni 5 Frw.