Apôtre Yongwe yasabiwe gufungwa imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 5frw

Apôtre Yongwe yasabiwe gufungwa imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 5frw

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko rwibanze rwa Gasabo guhamya Apôtre Yongwe icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, asabirwa gufungwa imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 5 y’amafaranga y’u Rwanda.

Ubwo yabazwaga kubyaha akurikiranweho, Pasiteri Harelimana Joseph uzwi nka Apôtre Yongwe, yavuze ko yemera icyaha ndetse akagisabira imbabazi.

Ati” ndemera ibyo ubushinjacyaha bunkurikiranyeho ndetse nkanabisabira imbabazi. Icyaha nkurikiranweho kigizwe n’ibice bibiro harimo kuba gishingiye kubyo nizera nka Pasiteri ndetse kikanashingira kubyo abantu bandega kandi dufitanye amasezerano.”

Yongeyeho kandi ko amashusho yatambutse ku mbuga nkorangambaga ashishikariza abantu gutanga mature, ntakindi yari agamije cyane ko yabonaga abantu bafashijwe ndetse n’urusengero ngo rukaba rutari urwe, bityo ko atabikoze agamije kwiba.

Uyu Pasiteri ubusanzwe wavutse muri 1981, avuga ko mubamureze harimo Safari Ernest wahoze ari umukirisito w’itorero rye, akaza kumutira imodoka arayimuha gusa ngo ikaba yari ifite ibibazo byagombaga kubanza gukorwaho mu igaraje.

Yemera ko uwo mugabo yahise amuha miliyoni 2frw, gusa bikarangira akoreshejemo Ibihumbi 850Frw andi ayamusibiza akoresheje telephone.

Yagaragaje ko uwitwa Daniel yamugurije ibihumbi 500 Frw, ariko yaje kumwishyura arenga ibihumbi 380 Frw kuri telefoni ye.

Yavuze ko amafaranga yamusigayemo ibihumbi 120 Frw aba yarayamuhaye uretse kuba barahise bafunga aho basengeraga.

Apôtre Yongwe kandi yabwiye Urukiko ko Ngabonziza Jean Pierre yamugurije miliyoni 2,5 Frw.

Ngabonziza Jean Pierre yaje kurega Yongwe mu bunzi bamutegeka kwishyura ndetse yiyemeza kubyubahiriza.

Ati “Bamfunze n’ubundi turi mu bikorwa byo kumuha ayo mafaranga, no mu biganiro twagendaga tugirana namubazaga uko nayamuha mu byiciro ariko we arambwira ko nazayamuhera rimwe.”

Apôtre Yongwe yavuze ko hari undi wamureze ko yamuhaye ibihumbi 20 Frw abwira Urukiko ko atamuzi ku buryo yari kumwambura ayo mafaranga.

Ku bijyanye n’abamureze ubushukanyi n’uburiganya bishingiye ku byo yabwirizaga, kandi abantu bamubonaga abwiriza bakizera ibyo avuga.

Yavuze ko hari abo yasengeraga bagakira abandi ntibakire, bityo ko atabazwa ko yasengeye abantu ntibakire ahubwo kereka yaranze kubasengera.

Yavuze ko nyuma yo kubona abantu babaye benshi, bikamubuza gukora ibindi yatangiye kujya abasaba amafaranga arakoresha kugira ngo akomeze gusenga kuko yabaga yataye imirimo ye.

Yongwe kandi yashimangiye ko imbuga nkoranyambaga ari zo zatumye ibyo akurikiranyweho bigira uburemere byagize.

Ati “Hari ubwo abantu bagakoma mu mashyi nyamara njyewe bikambyarira ibigeragezo.”

Apôtre Yongwe yahishuye ko ubwo yatabwaga muri yombi yasenze Imana ngo atajyanwa i Mageragere ariko bikaba iby’ubusa, ashimangira ko n’abo yasengeye bakwiye gutekereza gukora kw’Imana.

Ati “Nanjye maze iminsi nsenga, ndi Kimironko narasenze ngo ntibanjyane i Magerere ariko baranjyana, ubwo najuriraga nabwo ndasenga, barongera baranjyana ariko sinahangara kuvuga ko Imana idasubiza. Twe turasenga gusubiza kukaba ukw’Imana.”

Ubushinjacyaha bwongeye gushimangira ko Apôtre Yongwe yakoresheje gutera ubwoba abantu batandukanye cyangwa kubizeza ibyiza ashaka kwihesha ikintu cy’undi.

Yavuze ko kubanza kwaka umuntu icyo afite kugira ngo umusengere ari ho hari ikibazo.

Yasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ko rwahamya Apôtre Yongwe icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, agahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

Bwasabye kandi ko yazasubiza amafaranga y’abantu bose yafatiye amafaranga abizeza icyiza ariko ntibagire icyo bageraho.

Apôtre Yongwe yavuze ko nyuma yo kwerekwa ko ibyo yakoze bigize icyaha yiteguye kubireka kandi agafatanya n’izindi nzego kwigisha abapasitori kureka imyitwarire nk’iyo yamuranze.

Yavuze ko asaba imbabazi abikuye ku mutima kandi ko nubwo atazi imibare y’ingano y’amafaranga yahawe binyuze muri ubwo buryo bw’amasengesho.

Yemera kandi ko mu yakwishyura abantu bose bamuhaye amafaranga yabo.

Apôtre yongwe yatawe muri yombi ku wa 01 Ukwakira 2023, akurikiranweho kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Src; Igihe.com

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x