Umukobwa wa Perezida wa Kenya yasabye gusengerwa ngo abone umugabo, biteza impaka

Umukobwa wa Perezida wa Kenya yasabye gusengerwa ngo abone umugabo, biteza impaka

Mu masengesho yabereye mu mujyi wa Nairobi mu gihugu cya Kenya, ayobowe n’Umukozi w’Imana Benny Hinn ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika, umukobwa wa Perezida William Ruto, Charlene Ruto yisabiye gusengerwa ngo abone umugabo.

Ni isengesho ryari ryitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Perezida William Ruto n’umugore ndetse n’umwana wabo. Yitabiriwe kandi na visi Perezida wa Kenya n’umugore we.

Ubwo amasengesho yari ageze hagati, uyu mukozi w’Imana yasabye abafite ibyifuzo kubizana bigasengerwa, maze ahit yegera Charlene Ruto amubaza icyifuzo afite nawe yanga kubivugira muruhame arabimwongorera.

Ntibyatinze kumenyekana kuko Pasiteri Benny yahise atangira gusenga amusabira ku mana ko yamwoherereza umusore uzatuma akora ugushaka kwayo.

Ati” Mana muhe umugabo uzamufasha gusohoza umuhamagaro we, mwoherereze umusore uzamubera imbaraga akanamushyigikira, ibi ntabwo yabyishoboza. Agiye kurugamba rwo kugira umutima roho yegukana, akeneye umugabo.”

Charlene mu isengesho yisabiye kubona umugabo biteza impaka

Isengesho ryakomeje ndetse uyu mugabo w’umuvugabutumwa asabira n’urundi rubyiruko rwose rwa Kenya. Gusa ibyakozwe n’uyu mukobwa ntibyavuzweho rumwe kumbuga nkorangambaga kuko bamwe babifashe nkokwisuzuguza ariko abandi bagaragaza ko ntakidasanzwe cyabaye.

Mu bakurikiye iri sengesho by’umwihariko abakoresha urubuga rwa X rwahoze ari Twitter bamwandikiye kubwinshi, bamwe bamutuka abandi bamwereka ko aribo Imana yohereje.

Uyu ati” njyewe nitwa Omwamba, nkwandikiye kuko nabonye ko wifuza kubona umugabo cyane.”

“Nakozwe kumutima n’uburyo wavuze amarangamutima yawe hamwe n’ukwemera wagaragaje ejo mu isengesho, none Imana yakunyoherejeho.”

Gusa nubwo ibi bikomeje kuvugwa hirya no hino, ntacyo Charlene Ruto cyangwa ababyeyi be baragira icyo babitangazaho.

Charlene Ruto yatumye benshi bamwibazaho
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x