Papa Francis yongeye gusubika inama kubera ibicurane

Papa Francis yongeye gusubika inama kubera ibicurane

Umushumba wa Kiliziya Gatorika ku isi, Papa Francis yongeye gusubika inama yari kumuhuza n’abadiyakoni b’i Roma kubera indwara y’ibicurane.

Ni icyemezo yafashe nyuma y’uko iyi nama yari kuba kuwa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 20204, nkuko byatangajwe n’ibiro bishinzwe itumanaho i Vatican.

Ibi biro byavuze ko Papa yasubitse iyi nama mu rwego rwo kwirinda ko yakwanduza abandi bashobora kuba bari kumwe. Si ubwambere kandi uyu mushumba asubika inama kuko no muri 2020 yahagaritse umwiherero w’amasengesho kubera ibicurane.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x