Byari amarira menshi n’agahinda ubwo Irene Murindahabi uzwi nka M. Irene yasezeragaho bwa nyuma umubyeyi we uherutse kwitaba Imana.
Mu magambo yagarutsweho n’uyu musore umenyerewe mu ruganda rw’imyidagaduro akaba n’ureberera inyungu za Vestine na Dorcas, yasabiye umugisha abantu bose baje guherekeza umubyeyi we. Gusa nubwo byari bimugoye kugira icyo avuga kubera intimba n’agahinda yatewe no kubura umubyeyi we, ntibyamubujije kumugaragaza nk’intwari y’ubuzima bwe.
M. Irene nk’umwana w’umuhererezi iwabo ndetse wanabanye n’umubyeyi we cyane, mu ijambo ryuje agahinda n’amarira yagize ati” Mama yandinze gusamara angira umuntu, ampa gutuza mubibazo akajya anyigisha uko nabyitwaramo, ikiruta byose anyigisha gukunda Imana, anyigisha no guteka, anyigisha gufasha abantu kuko yambwiraga ko Ineza yandura.”
“Kumubonq ndi kumushyingura, nibyo bihe bibi ngize kuva mvutse, ariko yanyigishije gukomera ambwira ko ibibazo iyo bibaye byinshi Kristu aba agiye gutabara. Mama ngiye gushyira mu gitaka aka kanya ntazongeda kubona, yari inshuti yanjye cyane, yari urukundo rwanjye. Ntabwo mbuze Mama gusa ahubwo mbuze urukundo rwanjye.”
“Abura amasaha make ngo ave kuri iyi si yarampamagaye njya kumureba, arangije amfata mu kiganza arambwira ati mwana wanjye kumubiri ndi kubabara ariko kumutima ndishimye. Mukanya gato cyane akibimbwira, mama wacu arambwira ati buriya yagusezeraga, ubu yatashye. Yari inshuti yanjye akaba n’urukundo ariko yari n’isomo rikomeye. Iyo ntagira uyu mubyeyi ntabwo mwari kumenya Irene Murindahabi. Nibura nizeye ko yaruhutse. Amaze umwaka arenga aribwa umunsi kuwundi. Musengere umuryango wanjye ariko munsengere cyane kuko sinzi kubaho ntafite Mama, yarambwiye ngo nimubura nibura nzizere ko mfite Yesu Kristo.”
Mu buhamya bwatanzwe na mushiki wa Irene, yavuze ko uyu mubyeyi yatangiye arwara igifu, gusa bizabgukomeza bimuviramo uburwayi bwatumye zimwe mu ngingo z’umubiri we zitarinzigikora uko bikwiye.
Ati” byatangiye ari igifu, tumujyana kwa muganga Kacyiru basangamo mikorobe gusa baramuvura arakira, hashize ibyumweru 2 atangira kunanirwa kugenda, tumusubiza kwa muganga aho twari twamubuje mbere, nabo batwohereza guca mu cyuma kuri Legacy, basanga afite ikibazo cy’umugongo batwandikira kujya akorerwa ubugororangingo(Physiotherapy), gusa aho kugira ngo akire yakomeje kuremba. Ndabyibuka Mama yaherukanga kugenza n’amaguru muri 2022.”
“Twarakomeje turamuvuza tumujyana I Kanombe nabo batwohereza CHUK, gusa Mama muburwayi bwe ntiyigeze acika intege ngo areke gusenga kuko yari azi neza ko ibi byose bigomba kuzarangira. Ariko icyo navuga Mama yarihanganye muburwayi, yatubereye Intwari akomeza gusenga, akadukomeza tubona bikomeye akatubwira ko Imana ibizi.”
Agaragaza ko bamuvuje henshi hashoboka kuburyo byageze igihe babona ko usibye Imana ntakindi biringiye.
Ati” habura umunsi ngo ave mu mubiri yantumijeho arambwira ati ndifuza kumva indirimbo, mukandirimbira mukanansengera ntakindi nshaka. Kugeza ubwo yasinziriye turi kuganira tugira ngo ni ibisanzwe ariko tuza gusanga byarangiye. Ntakindi navuga usibye kuba Imana yamwakira.”
Umushumba w’itorero uyu mubyeyi yateraniragamo, yamugaragaje nka nyina w’abana benshi atari abo yabyaye gusa ahubwo n’abo yareze, haba murugo no murusengero, kuko yakunze cyane kwigisha mu ishuri ryo kucyumweru rizwi nka Sunday school.
Ati”ndabyibuka yatangiye gusenga twe turi abana, ndetse ntiyigeze atatira igihango kuko agiye ari mu ijambo ry’Imana. Rero natwe twitabire kurya umutsima utangwa n’Imana.”
Mu byamamare byafashe Irene mumugongo harimo Rocky Kimomo, Chris Eazy, Sam zuby comedy, Vestine na Dorcas, Chita Magic n’abandi.
Uyu mubyeyi wa Irene Murindahabi yashyinguwe ku wa 24 Gashyantare 2024.