Umugore wa Pasiteri Theogene yasobanuye impamvu yakuyemo impeta

Umugore wa Pasiteri Theogene yasobanuye impamvu yakuyemo impeta

Nyuma y’igihe kitari kinini umugabo we yitabye Imana, umugore wa Pasiteri Theogene, Uwanyana Assia yatangaje ko atacyambaye impeta y’urukundo yari yarambitswe n’uwari umutware we.

Ibi yabitangaje ubwo yari mu kiganiro kuri Isimbi Tv avuga ko gukuramo iyi mpeta byamugoye, agaragaza ko yakundaga umugabo we kandi nawe akamundira uko ari, bityo ko gukuramo impeta bambikanye utari umwanzuro woroshye.

Ati” ntabyinshi nabivugaho ariko byanjemo nyikuramo nubwo bitari byoroshye, kandi ni urugendo rwo gukira no kwakira ibyabaye.”

Uwanyana yongeye kandi kugaruka kuburyo umugabo we atahwemaga kumurwanirira ishyaka. Ati”yari umuntu undwanirira ishyaka mubintu byinshi cyane, akanyitaho ndetse akita no kumuryango we, mbese yakoraga uko ashoboye ngo nishime. Ndibuka ukuntu yakundaga kunsohokana… Umunsi umwe yarambwiye ngo ariko Cherie uziko ntaheruka kugusohokana, ubwo yahise anyana I Nyamirambo angurira umureti special n’icyayi cya mukaru kuko nta mafaranga yari afite kandi yumvaga ashaka kunsohokana. Byaranshimishije icyo gihe pe!”

“Imana yari yarampaye umugabo unkunda. Ubwo rero kuba yarankuweho icyuho nticyabura.” Asiah avuga ko kwakira urupfu rw’umugabo we byamugoye, kuburyo ngo yageze igihe akumva ntashaka kuzongera kwambara neza, kwisokoza ndetse n’ibindi bijyane no kwiyitaho, gusa akavuga ko hamwe no gusenga, yagiye abyakira.

Mama Pasteur avuga ko nyuma y’urupfu rw’uwari umutware we yahuye n’ibigeragezo birimo amagambo y’abantu, ibiganiro byakorwaga kuri YouTube, ibyo we yafataga nko kumushingagurira cyangwa kumukorera iyicarubozo, gusa ngo yakomeje gusenga birangira abonye imbaraga ndetse arabababarira.

Ati”burya iyo utababariye, wowe nyiri uguhemukirwa uba uri kwishyira mu rwobo kuko iyo wababariye uba mu mahoro ahubwo ikibazo kigasigarana wa muntu waguhemukiye.”

Pasiteri Theogene yapfuye tariki 23 Kamena 2023, asiga umugore n’abana bane.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x