Abanyamadini n’amatorero bo mu ntara y’iburasirazuba basabwe ubufatanye mu guhashya inda ziterwa abangavu by’umwihariko ko ari bamwe mubashobora guhura n’umubare munini w’abaturage.
Ibi babisabwe mu nama nyunguranabitekerezo ku kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu ntara y’iburasirazuba, yabaye kuri uyu wa kabiri tariki 19 Werurwe 2024.
Gahamanyi Emmanuel Umushinjacyaha mukuru kurwego rw’akarere ka Ngoma, yagaragaje amadini n’amatorero nk’urwego rwatanga umusaruro ugaragara kuri iki kibazo cy’inda ziterwa abangavu.
Ati” ayo madini intego yambere intego ni uguhindura abakristu kuri roho no kumubiri, ni batangemo ubu butumwa. Igihe kirageze ngo niba idini cyangwa itorero ritadufasha kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana ngo rizajye rihagarikwa. Uru ni urwego ruhura n’abantu benshi baba bakwiye rero kubigisha kwirinda inda ziterwa abangavu.”
Pastor Mulisa Fred uyobora itorero On the rock,avuga ko abakora ibi byaha batagakwiye kubireka kubera gutinya amategeko gusa, ahubwo ko banakwiye no gutinya Imana.
Ati”hagomba kubaho ibiganiro ndetse no gutinya Imana ntabwo dukwiye kwicara ngo dutegereze ngo bizikora ndetse tugatinya n’Imana. Abantu bakwiye gusobanukirwa uburenganzira bwabo.”
Pasiteri Fred na bagenzi be kandi biyemeje ko bagiye kujya batanga ubu butumwa mu nsengero bayoboramo, kandi bakanigisha imiryango kugira ibiganiro, kuko ngo ari kimwe mu bikemura ibibazo byo murugo.
Fred ati” erega icyaha cy’ubusambanyi Imana iracyanga. Rero ntabwo turi bwigishe aba bantu tudahereye mu miryango, kuko ariwo shingiro ya byose. Ibiganiro bigomba kwiyongera kuburyo wa mwana azigishwa ibibi byo gusambana ko Imana ibyanga kandi byangiza ahazaza h’umuhungu n’umukobwa.”
Imibare igaragaza ko mu burasirazuba abangavu ibihumbi 8801 batewe inda abenshi bakaba biganje mu karere ka Nyagatare.