Bamwe mu bajyanye Apôtre Yongwe mu rukiko bamurega ubwambuzi bushukana, bagaragaje ko batifuzaga ko afungwa ahubwo bashakaga kwishyurwa amafaranga yabo ngo kuko yari yaranze kuyatanga kuneza, gusa bakavuga ko bishimiye ifungurwa rye ko ritanga icyizere ko bagiye kwishyurwa.
Faterne Bugingo ni umwe mubareze Apôtre Yongwe kumurya amafaranga ibihumbi 700frw, ngo amubeshya kumujyanira indirimbo ze mu itangazamakuru bitandukanye, nyamara ngo ntabyo yakoze nkuko abisobanura.
Ati”ndishimye kuba Apôtre Yongwe afunguwe, ni amahirwe ko ngiye kwishyurwa. Ntabwo nifuzaga ko akomeza gufunga kandi ndizera ko mu kwezi kumwe baduhaye azaba yaramaze kunyishyura. Natanyishyura icyemezo nzagifata nyuma ariko nonaha ntacyo natangaza.”
Pasiteri Claude nawe uri mubashyizwe mu majwi mu kugira uruhare mu ifungwa rya Apôtre Yongwe, avuga ko ntaho ahuriye nabyo ahubwo ko yahoranga icyizere ko azafungurwa ndetse ko niyo yajyaga kumusura aho yari afungiye yamuremagamo icyizere akarushaho gukomera.
Ati”ibyo kumufungisha byo ntaho mpuriye nabyo, ahari baba barumvise izina rijya kwitiranwa n’iranjye bakagira ngo ninjye ariko ntabwo ari ukuri. Icyo navuga ahubwo, twishimiye imikirize y’urubanza, ubutabera bw’u Rwanda ni ntamakemwa, ikindi kandi dushimira ko itegeko nshinga rya repubulika y’u Rwanda riha umuntu wese ubutabera.”
Apôtre Yongwe akimara kugera hanze y’igororero nawe, ko mu gihe cy’amezi atanu amaze muri gereza akuyeyo ububyutse bukomeye bushingiye no ku biterane yari amazemo iminsi byafashije benshi.
Ati “Kuva nahagera, nasibaga umunsi umwe undi nkaba mfite igiterane, ibiterane mu gitondo, ku cyumweru, ku wa gatatu, ku wa kane no ku wa kabiri.”
“Ni hantu washoboraga kubwiriza ukabona abantu 300 cyangwa 500 barihannye, ni ikintu gikomeye utasuzugura kandi numvaga ko ndi mu murimo w’Imana.”
Uyu mugabo wamenyekange ku ijambo yavuze “AYIDIGIRI MINIDIGI”, yagaragaje ko yiteguye kwishyura abo abereyomo umwenda bose ndetse ashima n’imbabazi yahawe avuga ko aho yari ari isomo ahakuye ari ukubana neza no gukomeza gusenga kuko hari Imana isubiza.
Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwamuhamije icyaha, rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe usubitse ndetse n’ihazabu y’ibihumbi 750 Frw ku wa 19 Werurwe 2024.
Apôtre Yongwe yatawe muri yombi bwa mbere ku wa 1 Ukwakira 2023, akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.