Umusore wiyita ko ari umunyamasengesho akaba n’umuhanuzi, Prophet Byukurabagirane Noel, yatangaje ko yagize iyerekwa rimutegeka gushyingiranwa n’uwari umugore wa nyakwigendera Pasiteri Theogene.
Uyu musore yabitangaje mu kiganiro yagiriye kuri television yo kuri murandasi yitwa Celebs Magazine TV, aho yagaragaje ko ubwo yari aryamye nijoro munzozi yaje kubonekerwa n’Imana imutegeka guhoza amarira no kugira umugore Uwanyana Assiah umugore wa Pasiteri Theogene.
Yagize ati” narindyamye nijoro nuko ngira iyerekwa, nagiye kubona mbona Assiah ari kurira, Imana impa agatambaro irambwira ngo muhanagure ayo marira, nuko bidatinze nongera kubona impeta iri mukirere yikaraga, mbona azamuye ikiganza, nanjye mbaza Imana nti ese Mana ko mbona umugeni umugabo we ninde? Imana irambwira ngo mwana wanjye mwambike iyo mpeta. Ndongera nti ese kuki arinjye uhisemo, irambwira iti mwana wanjye mubwire ko nje kumuhoza amarira, mwambike iyo mpeta.”
Uyu musore avuga ko mugihe yiteguraga kumubwira iryo yerekwa yagize, aribwo yabonye ikiganiro uyu Assiah yagiriye kuri YouTube avuga ko akeneye umugabo.
Ati” nkimara kugira iri yerekwa, numvaga muri iyi minsi ngiye kumuhamagara, nibwo nabonye yarakoze ikiganiro avuga ko yamaze kwiyakira ndetse ko akeneye umukunzi bazasazana, bakabana akaramata akamuhoza amarira. Ndagira ngo madam Assiah nkubwire ko ubu niteguye kuba umugabo wawe. Ndabizi muzantera amabuye ariko ndakijijwe, nigute wambwira ko umusore mwiza nkanjye ntabana n’umugore mwiza nka Assiah.”
Uyu musore wiyita umuhanuzi avuga ko amaze igihe kinini akunda uyu mubyeyi ariko ngo agatinya kubimubwira kubera ko yari yibereye mugahinda gakomeye ko kubura uwari umutware we.
Ni mugihe Uwanyana Assiah aherutse gutangaza ko atiteguye guhita ashaka umugabo kuko ahugiye mubana, nubwo ngo ntakosa yaba akoze mugihe yakumva igihe kigeze.
Yagize ati” icyo nababwira, ntabwo nzabakoza isoni nubwo umubiri uhemuka ariko ntabwo bizabaho ko najya muburaya. Ubu aka kanya mpugiye mubana, rero ibyo gushaka undi mugabo sindabitekerezaho, gusa umunsi igihe cyageze muzabimenya.”
Assiah avuga ibyavugwa byose kuri we atariwe ubyitangarije byaba ari ibinyoma, asaba abantu gutegerezaUmusore wavuze ko Imana yamutegetse gushyingiranwa n’uwari umugore wa Pasiteri Theogene
Umu musore nareke kubeshyera uyu mubyeyi kuko bishobora kongerera uyu mubyeyi akababaro