“Hari abantu Imana ihamagara bagatera umubyizi kwa shitani,” Apôtre Mutabazi

“Hari abantu Imana ihamagara bagatera umubyizi kwa shitani,” Apôtre Mutabazi

“Hari abantu Imana ihamagara bagatera umubyizi kwa Shitani”

Iyi ni imvugo ya Apôtre Mutabazi Kabarira yakoresheje, ubwo yagarukaga ku basore bamaze iminsi bagaragara kumbuga nkoranyambaga, bavuga ko bagize iyerekwa kugushyingiranwa n’uwari umugore wa Pasiteri Theogene.

Apôtre Mutabazi ko niba Koko harabayeho iyerekwa, ubutumwa bwagakwiye kugera kuri nyirabwo bitabaye ngombwa ko ajya kubivugira muruhame ngo cyane ko ubwo butumwa butarebaga abantu bose niba ngo aribwo koko.

Ati” ntanubwo wemerewe ibi bintu kubibwira umuntu umwe, babiri cyangwa batatu, none wowe urifashe ugiye kuri micro za YouTube ugiye kuvuga ubutumwa bugenewe undi muntu niba aribyo koko. Ibi bintu nubwo wabitekereza usanga nta bwenge burimo.”

“Imana dusenga irakora, uramutse usenze nta minota itanu yashira utarabona ko uriya musore wavuze ko Imana yamutegetse gushyingiranwa na Assiah, utarabona ko ari muri babandi bashaka imibereho. Nibura iyo avuga akivugira kugiti cye, ariko atavanzemo ijambo ngo Imana yabimbwiye.”

Nibyo Koko uyu musore ashobora kuba yarahamagawe, muri za ntege nke ze no kutiga, akaba aramanutse agiye guha umubyizi shitani, ariko natwe tukagaruka hano kugira ngo aho yahingiye tuhasibe.”

Ibi Mutabazi yabivuze ashingiye kuri video y’umusore wiyita ko ari umuhanuzi witwa Byukurabagirane Noel, wavugaga ko Imana yamutegetse gushyingiranwa na Assiah nkuko yabibonye munzozi n’iyerekwa aherutse kugira ngo ari kwambika impeta uwari umugore wa Pasiteri Theogene.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x