Umukobwa watewe inda n’umusore uherutse kugaragara avuga ko Imana yamutegetse gushyingiranwa na Assiah wahoze ari umugore wa Pasiteri Theogene, yasabye ko yarekera kubeshya no guharabika uyu mubyeyi, ngo kuko nawe yamuteye inda amwizeza kuzabana ariko ngo ntibyakozwe.
Uyu mukobwa yabivugiye mu kiganiro kuri television yo kuri murandasi yitwa Urugendo, aho atifuje ko ibumuranga byajya hanze, gusa avuga ko yatewe inda n’uwitwa ko ari umuhanuzi Noel, ndetse amwohereza no mumahanga ngo amubeshya ko agiye kumusangayo bagakora ubukwe.
Yagize ati”uwo muhungu ngo ni Noel ibyo avuga ntabwo mbishyigikiye, ni umwana mubi. Ubuse ari kugenda avuga ngo azarongora Mama Pasiteri, njyewe yateye inda nzaba uwande? Akakonyereza mumahanga ambwira ko afiteyo bene wabo, ngo niho tuzakorera ubukwe bamenye, ubu nzavayo nte? Nareke kugenda asebya uwo mubyeyi, cyangwa nanjye nshake uko ngaruka mu Rwanda, n’iyi nda yanteye ndebe uko abigenza. Yakuyeho phone, ubu sinamuhamagara ngo mubone, umva ni birebire.”
Uyu musore uvuga ko ari umuhanuzi w’Imana, ubusanzwe ngo azwiho kuba umumansuzi(umubyinnyi) wo mutubari dutandukanye. Ababonye uyu musore mubuhanuzi, ngo batunguwe no kumusanga mukabari yambaye uko yagaragaye kuri Camera yambaye, ndetse ngo ari kubyinana n’abakobwa muburyo buteye isoni.
Uyu mukobwa uri muri Zambia akomeje gusaba uyu musore ko yashaka uko amugarura mu gihugu ngo kuko aho yamwohereje abayeho nabi.
Amakuru kandi avuga ko uyu Byukurabagirane Noel, yabeshye ko asanzwe avugana na Mama Pasiteri, gusa ubwo uyu mubyeyi yahamagarwa n’umunyamakuru yamubwiye ko atamuzi, ibyaje no kugaragaza ko yafunguye Whatsapp zirenze imwe, akajya yiyandikira mu izina rya Assiah akabimwitirira, bikavugwa ko nadacunga neza bishobora no kumufungisha.
Bamwe mu basesenguzi barimo uwitwa Rwema bavuga ko uyu Byukurabagirane, agiye kubura epfo na ruguru ngo kuko bamwe mubo bakoranye umuziki dore ko ari umuhanzi ngo batangiye kumwamagana ndetse ngo nabo babyinana mukimansuro bari kumwihakana, bityo bakamusaba ko yamesa kamwe.