Itariki y’ubukwe bwa Salome na Roberto yamenyekanye

Itariki y’ubukwe bwa Salome na Roberto yamenyekanye

Nyuma y’amezi asaga abiri amwambitse impeta y’urukundo amusaba kumubera umugore, Salome na Roberto bashyize ahagaragara itariki y’ubukwe bwabo.

Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa 26 Werurwe 2024, nibwo iri tsinda ry’abaririmbyi baririmba indirimbo zahimbiwe Imana rizwi nka Salome& Roberto, nibwo bashyize hanze Save the date bamenyesha abakunzi babo ko tariki 13 Nyakanga 2024 aribwo bitegura kubana akaramata.

Aba bombi inkuru y’urukundo rwabo yatangiye kera bihwihwiswa gusa bo bagakomeza kubihakana, kuko bo batifuzaga ko bijya mu itangazamakuru mbere y’igihe bagennye. Gusa abababonaga Bose bemezaga ko bakundana kandi bibaye aribyo ngo byaba ari byiza.

Iby’urukundo rwabo byagiye ahagaragara ku wa 19 Mutarama 2024, ubwo uyu musore Roberto yafatwaga icyemezo agapfukama agasaba Salome Iratwibuka kumubera umugore, undi nawe abyemera atazuyaje kuko yakundaga uyu musore cyane.

Aba bombi bamaze imyaka ine bakorana umuziki uhimbaza Imana, none ibyari ubuhanzi ubu bikaba bivuyemo kubana akaramata. Bamaze gukorana indirimbo nyinshi zirimo, Urahirwa, Dufite Imana, Icyaha n’izindi nyinshi.

Itariki y’ubukwe bwabo yamenyekanye
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x