Uwahoze ari Perezida wa Leta zunze ubumwe za America Donald Trump, yinjiye mu bucuruzi bwa Bibiliya avuga ko iki ari igitabo Amerika ikeneye cyane kurusha ibindi.
Trump agaragaza ko yifuza ko abanyamerika bagira umuco wo gusenga Imana, nkuko bikubiye mu butumwa yanyujije kurubaga rwe yashinze rwa Truth Social, aho yavuze ko ubu bucuruzi yinjiyemo buri muri gahunda yise “Imana ihe Amerika umugisha.”
Trump ati” mbifurije icyumweru gitagatifu cyiza. Ubwo twerekeza ku wa Gatanu mutagatifu na Pasika, ndabasaba kugura Bibiliya mukazitunga mu ngo zanyu kuko murazikeneye. Tugomba gutumq Amerika yongerw gusenga Imana, ndetse nanjye iki nicyo gitabo nkunda kurusha ibindi.”
Asobanura ko itorero n’ubukirisitu biri kugenda bikendera muri Leta zunze ubumwe za Amerika, bityo ko hakenewe imbaraga nyinshi mukubigarura ngo kandi bigakorwa byihuse.
Iyo Bibiliya ya Trump, ugaragaramo agace gato k’indirimbo y’umuhanzi Lee Greenwood kavuga ngo “God bless the USA, ndetse n’itegeko nshinga ry’ubwigenge bwa Amerika.
Abavuze kuri iyi Bibiliya ya Trump, bavuze ko ihenze ugereranyije n’izindi zose kuko igura amadolari 59.99, ubwo ni ukuvuga arenga ibihunbi 60frw by’amafaranga y’u Rwanda. Gusa bavuga ko ashobora kuba yinjiye muri ubu bucuruzi mu rwego rwo kugira ngo yigobotore igihombo gikomeye yatewe n’imanza amazemo iminsi.