Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, yatangaje ko gutangiza icyumweru cy’icyunamo no kwibuka kunshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bitazabangamira amateraniro cyangwa amasengesho kuko bizaba ari kucyumweru.
Ibi minisitiri yabitangaje mu kiganiro yagiriye kuri RBA ubwo yasobanuraga uko igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kizagenda n’uburyo abasenga batazabangamirwa
Dr. Bizimana Jean Damascene yatangaje ko nubwo icyunamo kizatangira ari ku cyumweru tariki 07 Mata 2024, bitazabangamira abasenga kuko ngo amadini n’amatorero menshi yamaze kwiha gahunda itazabangamira ibikorwa byo gutangiza icyunamo.
Ati” Amadini ntabwo azabangamirwa kuko nka kiliziya Gatorika yo yamaze kutumenyesha ko bazagira misa imwe mugitondo izarangira saa 8:30 z’igitondo indi misa ikaba nimugoroba kuko ibikorwa bizaba byongeye gufungura. Rero turasaba n’andi madini kubigenza gutyo kugira ngo tuzitabire gahunda yo gutangiza icyumweru cy’icyunamo twibuka kunshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.”
Dr. Damascene kandi yagarutse kukuba abayisilamu bazasoza igisibo mu cyumweru cy’icyunamo, avuga ko ikibujijwe ari ukwishimisha ariko ko bitababuza gusoza igisibo cya Ramadhan neza.
Ati”hari gihe icyumweru cy’icyunamo abantu bacyumva nabi, ibibujijwe ni ukujya kwishimisha mutubari kujya gucuranga indi miziki, ariko nko gukora siporo, abayisilamu bashobora guhura bagasabana bagasoza igisibo cyabo, bakirinda imiziki itajyanye n’icyunamo. Rwose bagomba guhura bagasoza igisibo cya Ramadhan ariko birinda kurengera ngo bakore ibinyuranye n’igihe turimo.”
U Rwanda rugiye kwibuka kunshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abanyarwanda bakaba basabwa kwitwararika no guha agaciro iki gikorwa cyo kwibuka inzirakarengane zishwe zizira uko zaremwe.